Igitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye konti miliyoni 29 za Facebook

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2018 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwatangaje ko igitero cy’ikoranabuhanga cyabaye mu kwezi gushize, cyibasiye konti z’abagera kuri miliyoni 29.

Ubwo iki gitero cyabaga muri Nzeri, ubuyobozi bwa Facebook bwari bwatangaje ko abajura batwaye amakuru arebana na konti miliyoni 50.

Umuyobozi muri Facebook, Guy Rosen yavuze ko mu iperereza bakoze basanze konti miliyoni 29 gusa arizo zibasiwe, aho abajura bibye amakuru ashobora gutuma boroherwa no kuzinjiramo badasabwe ijambo ry’ibanga.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bajura kugeza ubu bataramenyekana batwaye amakuru arimo amazina, nimero za telefoni, email, idini, itariki y’amavuko, amazina y’imijyi abakoresha Facebook bagera kuri miliyoni 15 batuyemo.

Abagera kuri miliyoni 14 ngo iki gitero cyabibasiye mu buryo bukomeye, mu gihe miliyoni imwe isigaye yo ngo nta makuru batwawe uretse gusa buriya buryo bwo kwinjira muri konti zabo bidasabye ijambo ry’ibanga (access tokens).

Facebook ivuga ko iki gitero cyatangiye tariki 14 Nzeri, bo bakabitahura tariki ya 25 Nzeri ariko bikabatwara iminsi ibiri ngo babashe guhagirika ko amakuru akomeza kwibwa.

Icyo gihe Umuyobozi wa Facebook ari nawe wayishinze, Mark Zuckerberg, yavuze ko nubwo bishimira ko babonye iki gitero bakanabasha guhangana nacyo, bagiye gushyira imbaraga mu gushyiraho uburyo burinda abakoresha uru rubuga ibitero nk’ibi.

Iki gitero kiri mu bikomeye byibasiye Facebook cyabaye mu gihe hari hashize igihe gito bimenyekanye ko Ikigo Cambridge Analytica kinjiye muri konti z’abasaga miliyoni 80 kigatwara amakuru yifashishijwe mu kwamamaza Perezida Donald Trumo mu 2016.

Facebook ivuga ko iri gukorana n’inzego zitandukanye zirimo Ibiro bishinzwe iperereza, FBI, Komisiyo ishinzwe ubucuruzi muri Amerika, Ibiro bishinzwe kurinda amakuru muri Irlande mu guhangana n’ibitero nk’ibi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza