00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisirikare cy’u Buyapani cyakajije imyitozo mu gihe hatutumba umwuka mubi mu karere

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Buyapani zirwanira ku butaka ziri mu myitozo ya mbere ikomeye kuva mu myaka 30 ishize aho icyo gikorwa kirimbanyije hitegurwa imirwano ishobora kubaho nyuma y’amakimbirane akomeje gututumba mu karere icyo gihugu giherereyemo.

Kuva hagati mu kwezi kwa Nzeri abasirikare hafi ibihumbi 100 bari mu myitozo mu gihugu hose bifashishije imodoka n’indege z’intambara.

Ibi biraterwa n’amakimbirane byitezwe ko yavamo intambara mu karere gahuriramo Inyanja y’Abahinde n’Inyanja ya Pacifique n’izindi nyanja zihuza izo ebyiri ngari muri ako gace kazwi nka ‘Indo-Pacific’.

Umuvugizi w’ingabo z’u Buyapani zirwanira ku butaka, Col. Noriko Yokota yabwiye CNN ko imyitozo y’izo ngabo iri kwibanda ku kunoza imikorere n’uburyo bwo kwirwanaho.

Ati “Buri gashami k’igisirikare kari gukora imyitozo kibanda ku by’ingenzi n’intego yo kunoza imikorere. Bari kwitegurira ubwabo kuba babasha gusubiza nta mususu igihe baba basunikiwe gufata ingamba zisumbuye.”

Mu ntangiro z’iki cyumweru Korea ya Ruguru yatangaje ko yagerageje misile yayo irashwe n’ubwato bugendera munsi y’amazi aho yashimangiye ko iryo gerageza ryagenze neza ndetse icyo gisasu kikagwa mu Nyanja y’u Buyapani.

Ku rundi ruhande by’umwihariko mu majyepfo, u Bushinwa na Taiwan bikomeje kurebana ay’ingwe no kotsanya igitutu aho u Bushinwa bwanamaze kohereza indege z’intambara mu kirere cyabwo mu rwego rw’ubwirinzi.

Abayobozi b’igisirikare kirwanira ku butaka cy’u Buyapani batangaje ko hari igihugu gikomeje gucura intwaro za kirimbuzi ndetse ko ibihugu byo mu karere buherereyemo bifite ubushake bwinshi bwo guhindura uko ibintu bisanzwe byifashe ku ngufu.

Nta gihugu runaka abayobozi b’igisirikare kirwanira ku butaka cy’u Buyapani batangaje ko ari cyo giteye inkeke ariko bavuga ko hari igihugu kimwe by’umwihariko gikomeje gucura intwaro za kirimbuzi ndetse ko ibihugu byo mu karere buherereyemo bifite ubushake bwinshi bwo guhindura uko ibintu bisanzwe byifashe ku ngufu.

Imitwe y’ingabo z’u Buyapani ikomeje imyitozo mu bice bitandukanye by’umwihariko ku birwa bigize icyo gihugu aho ingabo zirwanira ku butaka ziteguye kuba zakwirwanaho cyangwa zigahashya umwanzi mu rugamba rwazo rwaba rubaye urwa mbere rukomeye kuva mu 1954.

Imyitozo ya gisirikare yo ku rwego rwo hejuru iri kubera mu bice bitandukanye bigize u Buyapani
Hari impungenge ko u Buyapani bushobora kwinjira mu ntambara bushyamiranye n'ibihugu byo mu karere buherereyemo
Abasirikare b'u Buyapani bari mu myitozo bari gukoresha n'ibimodoka by'intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .