00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisirikare cy’u Budage cyahunganye inzoga muri Afghanistan gisiga abaturage

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 23 Kanama 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Budage imaze igihe inengwa bikomeye ku bw’igikorwa cyakozwe n’igisirikare cyayo cyo guhungana amacupa menshi y’inzoga ndetse n’aya Divayi muri Afghanistan bakananirwa guhungisha Abanya-Afghanistan bakoranaga.

Ibi byabaye mu gihe ibihugu byinshi byari biri guhungisha abakozi n’abadiplomate babyo ndetse n’Abanya-Afghanistan babakoreraga mu ntangiriro za Kanama nyuma y’uko Aba-Taliban bafashe Afghanistan bigateza akavuyo n’imidugararo mu gihugu.

Ikinyamakuru gikorera mu Budage cyitwa Bild kivuga ko ubwo Igisirikare cy’iki gihugu cyari kirangije gutwara abasirikare bacyo mu mpera za Kamena, cyihutiye gupakira amacupa y’inzoga hafi 65.000 ndetse n’andi 340 ya Divayi gisiga abanya-Afghanistan bagikoreraga mu gihe igihugu cyabo cyari cyugarijwe n’ibitero by’aba-Taliban.

Bild yakomeje igira iti “Abanya-Afghanistan bakoreye Abadage imyaka myinshi bagahara ubuzima bwabo biragaragara ko barushwa agaciro n’amacupa y’inzoga na divayi imbere ya guverinoma.”

Umunyamategeko Christoph Hoffmann, uba mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Budage rya Free Democratic Party yanenze Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Heiko Maas, avuga ko ibyakozwe n’igisirikare biteye isoni kandi ari amakosa akomeye kuko batahaye agaciro abaturage babakoreye.

Maas we yavuze ko guha visa abo banya-Afghanistan n’imiryango yabo byari kwerekana isura mbi avuga ko Guverinoma y’u Budage itashakaga kwivanga mu kibazo cy’impunzi, kuko niba ari abantu 2000 bagombaga guhungisha iyo hiyongeraho imiryango yabo bari kuba 20.000.

Angela Merkel we yavuze ko u Budage bugiye gushyira umutima ku bikorwa byo guhungisha Abanya-Afghanistan mbere y’ibindi byose, nibura 10.000 ku ikubitiro.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, Guverinoma y’iki gihugu yohereje indege za gisirikare eshatu zo guhungisha abadiplomate ndetse n’Abanya-Afghanistan babakoreraga, gusa kubera umuvundo w’indege wari ku kibuga cya Kabul imwe niyo yabashije kuhagera, izindi zijya mu bihugu bituranye.

Ubu abanya-Afghanistan bamaze kujyanwa mu Budage ni hafi 2000 mu gihe abarenga 10.000 bakoreraga ibigo n’imiryango itandukanye y’Abadage bari kugerageza guhungira ahandi.

Igisirikare cy'u Budage cyahunganye amacupa y'inzoga na Divayi kinanirwa guhungisha abanya-Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .