Igisasu cyaturikiye hafi ya Ambasade ya Amerika mu Bushinwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Nyakanga 2018 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Jiang w’imyaka 26 yaturikije igisasu hafi ya ambasade ya Amerika mu murwa mukuru w’u Bushinwa, Beijing, aba ari nawe wenyine ukomereka, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane impamu yabimuteye.

Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika yatangaje ko habonetse umwotsi mwinshi no hejuru y’inyubako yayo ubwo iryo turika ryari rimaze kuba ku iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, yagize ati “Hari umuntu umwe waturikije igisasu. Uretse uwagiturikije nta bakomeretse nta n’ibyangiritse mu mitungo ya Ambasade.”

Umukozi ukora iby’itumanaho muri Ambasade wari uri muri metero 40 uvuye ahaturikiye igisasu yabwiye CNN ko yabonye Polisi iza gutabara mu gihe ibyuka aribyo byazamukaga mu kirere hafi y’inyubako.

Polisi yo mu Mujyi wa Beijing yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri icyo gikorwa, ndetse uwaturikije icyo gisasu yakomeretse ku kuboko akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa, Geng Shuang yabwiye itangazamakuru ko iki gisasu cyaturikiye ahitaruye abashinzwe umutekano ariko Polisi yo mu Mujyi wa Beijing yatangiye kubikurikirana mu buryo buboneye.

Ambasade ya Amerika mu mujyi wa Beijing ari imwe mu zirinzwe cyane ku isi mu buryo bw’ikoranabuhanga n’uburinzi buhambaye bw’abashinzwe umutekano.

Umwotsi wagaragaye hejuru y'inyubako ubwo icyo gisasu cyari kimaze guturika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza