00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomangoma Harry cyahishuye uburyo cyari cyarabaswe n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma Harry yahishuye uko yari yarasabitswe n’inzoga n’ibiyobyabwenge agamije kwimara agahinda yatewe no kubura umubyeyi we, Princess Diana wapfuye mu 1997.

Harry yavuze ko yagowe cyane n’igitutu cy’ubuzima bw’ibwami ubwo yari hagati y’imyaka 28 na 32, igihe yita icy’inzozi mbi mu buzima aho yahoranaga guhangayika gukabije bigatuma yihata inzoga n’ibiyobyabwenge ngo arebe ko byamufasha kwiyibagiza uburibwe yari ari gucamo.

Harry yatangaje ibi muri kimwe mu biganiro by’uruhererekane ku buzima bwo mu mutwe yagiranye na Oprah Winfrey kuri Apple TV+. Yavuze ko nk’umwana wari ukiri muto yahoraga aterwa umujinya n’uburyo bw’amanzanganya yabuzemo umubyeyi we.

Uyu muhungu wa Princess Diana yavuze kandi ko nyuma y’imyaka yakurikiye urupfu rwa nyina, abantu bakundaga kuba bari hafi ye bahoraga basubiramo iby’urwo rupfu bigatuma guhangayika kwe no kuremererwa mu mutwe birushaho gufata indi ntera agashaka kubikemuza inzoga n’itabi.

Princess Diana yapfuye azize impanuka yatewe n’ibikomere by’imodoka yakoze mu 1997. Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Pont de l’Alma i Paris.

Umugabo we Dodi Fayed n’umushoferi w’imodoka ya Mercedes-Benz W140 barimo bahise bapfa ako kanya.

Harry yabwiye Oprah ati “Bishoboke ko hagati y’imyaka 28 na 32 cyari cyo gihe cy’inzozi mbi mu buzima bwanjye. Nashoboraga kunywa inzoga z’icyumweru cyose mu munsi umwe wo ku wa Gatanu cyangwa ijoro ryo ku wa Gatandatu, ubwo nagombaga kwisanga ndi kugotomera amayoga ntabitewe no kwishimisha ahubwo kuko hari icyo nabaga ngerageza guhisha.”

Yakomeje abwira uyu mugore baganiraga ko yumvaga afite ubushake bwo kunywa. Ati “Numvaga nshaka kwihata inzoga, nkanywa ibiyobyabwenge, numvaga nshaka gukora ikintu cyatuma uko niyumva bicururuka.”

Harry umaze kuzuza imyaka 36 yavuze ko ubwo nyina yashyingurwaga we yaburaga iminsi icyenda ngo agire imyaka 13, akaba nta kintu gihambaye yibuka kuri uwo munsi uretse ibinono by’indogobe zatambukaga, akavuga ko uwo munsi atiyumvaga mu mubabaro abandi biyumvagamo aho yagize ati “Nerekanaga umubabaro ungana na kimwe cya cumi ugereranyije n’abandi.”

Iki gikomangoma kiri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukora ibiganiro byerekeye ubuzima bwo mu mutwe aho we n’umugore we Meghan bafashe iya mbere mu kuganiriza Oprah ibijyanye n’ubuzima bwabo ibwami n’ingaruka byabagizeho mu mutwe mu kiganiro cyiswe “The Me You Can’t See”: Njye mutabasha kubona, Harry yagize uruhare mu itegurwa ryacyo afatanyije n’uyu munyamakurukazi.

Ni ibiganiro biri kugenda byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye aho nka Lady Gaga ndetse na Glenn Close wamamaye muri NBA baherutse gusangiza abakunzi babo ibyerekeye ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Prince Harry yahishuye uburyo yigeze kuba imbata y'ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .