00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomangoma cy’u Bwongereza kirashinjwa gufata umwana ku ngufu, Amerika ntizemera Leta y’Aba-Taliban; agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2021 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Virginia Giuffre wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yareze Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Andrew, kuba cyaramufashe ku ngufu ubwo yari agifite imyaka 17 gusa.

Giuffre avuga ko yaryamanye n’Igikomangoma Andrew inshuro ebyiri, ubwa mbere bikabera i Londres mu nzu ya Ghislaine Maxwell, wakoranye bya hafi na Jeffrey Epstein, uyu mugabo akaba aherutse kwiyahura ubwo yari muri gereza, aho yashinjwaga ibyaha birimo gucuruza abantu no guhohotera abana.

Maxwell wakoraga nk’umushakira abana bo kwifashisha muri ibyo bikorwa by’urukozasoni, na we ari imbere y’ubutabera aho azaburana mu Ugushyingo uyu mwaka. Aba bombi bari inshuti z’Igikomangoma Andrew, nubwo yavuze ko ‘yicuza kuba yarakoranye nabo”.

Giuffre wari mu bantu bashinjaga Epstein, yakomeje no gushinja Igikomangoma Andrew, nubwo cyakomeje kubihakana kivuga ko ‘kitibuka uwo mugore’ icyakora amafoto yafashwe mu 2001 mu nzu ya Maxwell iri mu Bwongereza, akaba yerekana aba bombi bari kumwe, ibituma hari abivuga ko uyu mugabo ari kwigiza nkana.

Igikomangoma cy'u Bwongereza, Andrew, kiri kumwe na Virginia Giuffre uri kugishinja kumufata ku ngufu. Iyi foto yafashwe mu 2001

================================================

Amerika yaburiye Aba-Taliban ko itazemera Leta yabo

Ibiro Bikuru by’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangaje ko icyo gihugu kizamenyesha Aba-Taliban ko mu gihe baramuka bakuyeho Leta ya Afghanistan yatowe n’abaturage, iyabo itazemerwa kuko uyu mutwe ukiri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afghanistan, Zalmay Khalilzad, igiye kwitabira ibiganiro by’iminsi itatu bikomeje guhuza Afghanistan n’Aba-Taliban muri Qatar, bikaba byitezwe ko iri busabe uyu mutwe guhagarika ibitero ukomeje kugaba muri Afghanistan.

Umutwe w’Aba-Taliban ukomeje gufata ibice bikomeye mu rugamba uhanganyemo n’ingabo za Leta, ndetse umaze gufata imirwa mikuru y’intara esheshatu muri Afghanistan, ikimenyetso cyerekana ubushobozi bw’uyu mutwe ukomeje guca ibintu kuva Amerika yatangira kugabanya ingabo zayo muri Afghanistan.

Amerika yavuze ko itazemera Leta y'Aba-Taliban yatangiye kugenzura ibice by'imijyi mu Ntara zigize iyo Leta

================================================

Ibikorwa bya muntu byashinjwe kuba intandaro ry’iyangirika ry’ikirere

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku iyangirika ry’ikirere, yagaragaje ko ibyago bimaze iminsi byibasira uyu Mubumbe, birimo ubushyuhe bukabije, imyuzure ikomeye, inkongi z’umuriro, amapfa n’ibindi bitandukanye, byose bifitanye isano ya hafi n’ibikorwa bya muntu byangiza ikirere.

Ikirere cy’Isi cyatangiye kwangirika ku kigero gikabije nyuma y’uko ibikorwa by’inganda bitangiye gutera imbere, maze bikohereza umwuka wa CO2 mu kirere ku bwinshi, uyu mwuka ukangiza urusobe rw’indi myuka rushinzwe gukumira ko imirasire y’izuba igera ku Isi ifite ubukana budasanzwe (Ozone). Ibi rero bituma iyi mirasire igera ku Isi igateza ubushyuhe budasanzwe.

Uko CO2 iba nyinshi mu kirere ni nako ubushyuhe bwiyongera ku Isi no mu kirere cyayo, ibi nabyo bigatuma amazi y’inyanja azamuka mu kirere mu isura y’umwuka (ibizwi nka evaporation) yiyongera, yagera mu kirere akarema imvura igwa ari nyinshi kuko n’umwuka uba wazamutse uba ari mwinshi. Ibi bituma habaho imyuzure idasanzwe.

Ibi byose kandi bitera ubushyuhe bukabije ku Isi, nabwo butera ubwiyongere bukabije bw’amapfa, inkongi z’umuriro n’ubushyuhe bukabije.

Iyi raporo ivuga ko mu gihe nta gikozwe, ibikorwa nk’ibi bishobora kwiyongera mu myaka iri imbere ku buryo budasanzwe, ibintu byagira ingaruka mbi cyane ku batuye Isi kandi zikabaho mu gihe kirekire.

Uburyo bwonyine bwo kugabanya iki kibazo, ni ugutuma ubushyuhe bw’Isi butarenga dogere Celsius 1.5, uretse ko icyo gihe nabwo ingaruka z’ubushyuhe buri ku Isi zizaba ziruta izo tubona uyu munsi kuko ibi byose biri kuba Isi ishyushye ku kigero cya dogere Celsius 1.1.

Ibikorwa bya muntu nibyo biri guteza ibibazo birimo inkongi z'umuriro n'imyuzure idasanzwe iri kuba hirya no hino ku Isi

=================================================

Zimbabwe: Urupfu rw’umwana w’imyaka 14 wapfuye abyara rwateje impagarara

Mu kwezi gushize, umwana w’imyaka 14 witwa Machaya wo mu gace ka Marange, yitabye Imana ari kubyara, nyuma y’uko yari yaratewe inda n’umugabo umuruta cyane, ibikorwa bishyirwa mu isura y’umuco ndetse ntibinahanwe n’amategeko.

Aya makuru yamenyekanye ubwo abavandimwe b’umwana witabye Imana babuzwaga kujya kumushyingura, bikabatera agahinda bakabijyana mu itangazamakuru.

Mu bice byinshi bya Zimbabwe, haba imyizerere ivuga ko umukobwa akwiye gushakwa akiri muto, kandi agashakwa n’umugabo umuruta cyane, bigakorwa mu isura yo kubahiriza icyo Imana iba yaravuze.

Ibi kandi bigirwamo uruhare n’amategeko ya Zimbabwe, kuko itegeko ryo kubyara kubaka umuryango ririmo ibice bibiri, igice gisanzwe ndetse n’igice cy’umuco kinemerera umugabo kuba yashaka abagore barenze umwe. Iri tegeko kandi ntirishyiraho imyaka micye umuntu adakwiye gushaka akiri munsi, ari nayo mpamvu umuntu washatse umwana w’imyaka 11 na 12 atabiryozwa.

Nyuma y’urupfu rwa Machaya, abantu batandukanye bateye hejuru basaba Leta guhana abagabo bahohotera abana, ndetse bamwe bamagana Perezida Emmerson Mnangagwa wagaragaye ari kumwe n’abagabo bakigendera kuri uwo muco.

Nibura umukobwa umwe muri batatu bakomaka muri Zimbabwe, aba afite ibyago byo gushakwa akiri munsi y’imyaka 18.

Perezida Emmerson Mnangagwa yanenzwe kutagira icyo akora mu kwamagana abagabo bahohotera abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .