00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe ntarengwa cyo gucyura impunzi zo muri Afghanistan, Rumba mu murage w’Isi ... Agezweho mu mahanga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Kanama 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yashimangiye ko ibikorwa byo gucyura impunzi zo muri Afghanistan bigomba kurangirana n’itariki ya 31 Kanama, gusa avuga ko bibaye ngombwa iyo tariki ishobora kongerwa.

Ku wa Kabiri Biden yagize ati “Undi munsi w’ibikorwa ushyira ingabo zacu mu byago.”

Amerika imaze kugira uruhare mu bikorwa byo gucyura abantu 70.700 kuva ku wa 14 Kanama.

Umutwe w’aba-Taliban uherutse gutangaza ko abanyamahanga bagomba kuva mu gihugu bigomba gukorwa bikarangirana n’itariki ya 31 Kanama.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko ibihugu byo mu muryango wa G7 bitazemera Guverinoma y’Abatalibani keretse igihe izaba yemeye ko abanyamahanga bava mu gihugu igihe babishakiye yaba mbere cyangwa nyuma y’itariki ya 31 Kanama yatanzwe nk’igihe ntarengwa.

Itariki ya 31 Kanama nicyo gihe ntarengwa cyo gucyura abanyamahanga bari muri Afghanistan

===========================================================

FIFA igiye guhabwa miliyoni 201$ aturutse mu iperereza ryakozwe kuri ruswa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rigiye guhabwa amafaranga angana na miliyoni 201$ y’imitungo yafatiriwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’Inzego z’Ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye na ruswa.

Nibura abantu barenga 50 nibo bakozweho iperereza biza no kugaragara ko bahamwa n’ibyaha bya ruswa. Ni iperereza ryatangiye mu 2015.

Abantu 27 cyo kimwe n’ibigo bine bemeye ibyaha mu gihe mu gihe babiri babyemereye imbere y’urukiko.

Ku ikubitiro FIFA igiye guhabwa miliyoni 32,3$.

Amafaranga yakuwe kuri konti z’abantu bahoze ari abayobozi bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa, azakoreshwa n’umuryango wigenga washinzwe na FIFA (Fifa Foundation) mu gutera inkunga imishinga y’umupira w’amaguru ku Isi.

Iperereza ryo mu 2015 ni rimwe mu ryabaye karundura mu mupira w’amaguru, abayobozi benshi batabwa muri yombi. Ni ryo ryaganishije ku guhirima kw’ingoma ya Sepp Blatter wari umaze imyaka 17 ayobora FIFA.

Iperereza ryakozwe na FBI mu 2015 ryasize Blatter avuye ku buyobozi bwa FIFA kubera ibyaha bya ruswa

==================================================================

Banki y’Isi yahagarikiye Afghanistan inkunga

Banki y’Isi yahagaritse inkunga yageneraga Afghanistan, igaragaza ko itazi uburyo ibikorwa by’iterambere bizitabwaho kuva aba-Taliban bafatira ubutegetsi.

Kimwe mu byo Banki y’Isi yagaragajeho impungenge ni ikijyanye n’uburenganzira ndetse n’iterambere ry’abagore.

Muri uyu mwaka, iyi banki yari yemeje ko izatera inkunga Afghanistan ingana na miliyoni 784$.

Banki y'Isi yahagaritse inkunga yahaga Afghanistan

=========================================================

Algeria yahagaritse imikoranire yayo mu bya dipolomasi na Maroc

Algeria yatangaje ko yahagaritse umubano wayo mu bya dipolomasi na Maroc iyishinja kugira uruhare mu bikorwa biyibangamira. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algeria, Ramdane Lamamra, niwe watangaje ko umubano w’igihugu cye na Maroc ubaye uhagaritswe.

Hashize igihe kinini Maroc na Algeria zirebana ay’ingwe. Kimwe mu biheruka gushyamiranya ibi bihugu, ni inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba ryo myuri Algeria, maze iki gihugu kigatangaza ko abaritwitse bashyigikiwe na Maroc.

Iyo nkongi yibasiye iryo shyamba ku wa 9 Kanama, maze abantu 90 barapfa hanyuma hegitari nyinshi zirangirika. Mu bapfuye harimo n’abasirikare bivugwa ko barenga 30.

Bivugwa ko umutwe witwa Movement for Self-determination of Kabylie (MAK) ariwo watwitse iryo shyamba. Algeria iwushinja ibikorwa by’iterabwoba, gusa kuri yo Maroc niyo ibiri inyuma.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Algeria, Ramtane Lamamra, yatangaje ko igihugu cye cyahagaritse umubano mu bya dipolomasi cyari gifitanye na Maroc

=====================================================

Rumba ishobora gushyirwa mu murage w’Isi

Rumba injyana ya muzika yo muri Congo, ni kimwe mu bintu bifatwa nk’umutungo ukomeye ku muco w’iki gihugu ndetse kirashaka ko ukwira hose ku Isi.

Ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irashaka ko iyi njyana yayo yamamaye ishyirwa mu murage w’Isi, ikandikwa na UNESCO.

Guverinoma y’iki gihugu ni yo iri gusaba ko ibi bikorwa ndetse ni igitekerezo cyashyigikiwe n’abahanzi benshi.

Mu 2016 hari indi njyana yanditswe mu murage w’Isi na UNESCO nayo ikunda kwitwa Rumba. Iyo ni Rumba yo muri Cuba. RDC irashaka ko injyana yayo nayo yandikwa.

Rumba yo muri RDC yamamaye cyane mu myaka ya 1940 ikomowe ku muziki wo muri Amerika y’Epfo n’uwo muri Caraïbes. Nyuma y’aho mu myaka ya 1960 na 1970 nibwo yabaye ikimenyabose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .