00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igerageza ry’ibisasu bya Koreya ya Ruguru risobanuye iki ku muryango mpuzamahanga?

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Koreya ya Ruguru yatangaje ko yagerageje igisasu kiri mu bwoko bwa ‘cruise missile’ gishobora kuraswa kikagera mu bice byinshi by’u Buyapani.

Cruise missile ni ubwoko bw’ibisasu bigendera ku muvuduko wo hasi ugereranyije na ‘ballistic missile’, zigakora urugendo ruto ndetse bikaba bishobora no gutwara intwaro za kirimbuzi nke ugereranyije na ballistic missile.

Ku rundi ruhande, ballistic missile ni ibisasu bishobora kuraswa kure, bikagendera ku muvuduko uri hejuru ndetse bikaba bishobora kwifashishwa mu gutwara intwaro kirimbuzi zishobora gutikiza ibice byinshi by’Isi. Koreya ya Ruguru ifite ballistic missile zishobora kuraswa zikagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bivuze ko iki gihugu gishobora kurasayo intwaro kirimbuzi.

Kuri ubu ariko Koreya ya Ruguru iherutse kugerageza cruise missile, zifite ubushobozi bwo gutwara intwaro kirimbuzi, nubwo zigenda muvuduko muto.

Ibi bikorwa biteye impungenge kuko nubwo cruise missile zigendera ku butumburuke buri hasi ugereranyije na ballistic missile, ntabwo zikunze kubonwa na radar kuko zigaragara gusa mu birometero bya nyuma, ku buryo niba ari nk’igitero kiri kugabwa ahantu runaka, bigoye ko ikoranabuhanga rihagarika icyo gisasu ryakoreshwa mu gihe gito kiba gisigaye kugira ngo rigikumire.

Ibi byiyongeraho ko cruise missile zifite ubushobozi bwo gukata no guhindura ibyerekezo, ku buryo bigoye kumenya aho iri buraswe n’igihe iri burasirweyo.

Ibi byose bikomeza kwerekana ubushobozi bwa Koreya ya Ruguru mu bijyanye no gukora intwaro kirimbuzi, dore ko iki gihugu cyakunze kuvugwaho kugenda biguru ntege muri uyu mugambi wayo, bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ibibazo birimo inzara bikomeje guca ibintu muri icyo gihugu.

Nubwo iki gihugu cyugarijwe n’ibibazo ariko, gukomeza gukora izi ntwaro birushaho gukurura igikundiro cy’Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ukunze kugaragaza ko ubu ari bwo buryo bwonyine bushobora gutuma arinda abaturage b’igihugu cye.

Koreya ya Ruguru ikomeje kongera ubushobozi bwayo bwo gukora ibisasu bya kirimbuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .