Icyogajuru u Buhinde buherutse kohereza ku kwezi cyohereje amafoto ya mbere

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Kanama 2019 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Icyogajuru cyiswe Chandrayaan 2 u Buhinde buherutse kohereza ku kwezi cyamaze kohereza amafoto ya mbere agaragaza umubumbe w’isi nkuko byatangaje n’Ikigo gishinzwe isanzure mu Buhinde.

Chandrayaan 2 yoherejwe kuwa 22 Nyakanga, ifite intego zo kugera ku mpembe z’amajyepfo z’Ukwezi bitarenze mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka.

Ikigo gishinzwe isanzure mu Buhinde cyibinyujije kuri Twitter, cyatangaje amafoto atanu yafashwe na Chandrayaan 2 mu rugendo rwayo rugana ku kwezi, agaragaza umubumbe w’isi.

Iki cyogajuru kimaze kuzenguruka isi inshuro enye muri eshanu kigomba gukora mbere yo kugera ku kwezi. Biteganyijwe ko inshuro ya gatanu kizayisoza tariki 8 Kanama.

Amafoto ya mbere iki cyogajuru cyohereje yanejeje Abahinde, aho babigaragaje bayakwirakwiza cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Iki cyogajuru nikiramuka kigeze ku kwezi, u Buhinde buzaba bubaye igihugu cya Kane kigeze ku kwezi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya.

U Buhinde bwohereje ku kwezi icyogajuru mu 2008 ariko nticyabasha kugerayo.

Uru rugendo rushya rwiswe Chandrayaan 2 rwatwaye hafi miliyoni 150 z’amadolari. Rugamije gukusanya amakuru ku mazi, amabuye y’agaciro n’amabuye asanzwe biri ku kwezi.

Biteganyijwe ko Chandrayaan 2 izagera ku kwezi mu ntangiriro za Nzeri
Imwe mu mafoto ya mbere icyogajuru Chandrayaan 2 cyohereje
Uko isi igaragara ku ifoto yafashwe n'icyogajuru cy'u Buhinde, Candrayaan 2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza