00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo Israël igenderaho itoranya ibisasu bya Hamas ishwanyaguriza mu kirere

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Israël cyatangaje ko nubwo gifite uburyo bwo gushwanyaguza ibisasu biraswa ku butaka bw’icyo gihugu cyane cyane muri iyi minsi cyugarijwe n’umutwe wa Hamas urwanira ubwigenge bwa Palestine, ngo ntihashwanyuzwa ibiharashwe byose ahubwo harebwa ibiri buteze ingaruka zikomeye.

Muri ibi bihe Israël iri mu ntambara n’umutwe w’abarwanyi ba Hamas w’abanya-Palestine, hari ibisasu bibarirwa mu bihumbi biri kuraswa biva mu gace ka Gaza aho uwo mutwe ubarizwa byerekeza ku butaka bw’icyo gihugu.

Kubera uburyo yihagazeho mu bya gisirikare, Israël ifite uburyo yubatse mu myaka icumi ishize bwo gushwanyaguriza ibisasu biremereye mu kirere mbere y’uko bigera ku butaka mu rwego rwo kurinda abaturage bayo. Byangizwa biri mu ntera ya kilometero zisaga 70.

Ni uburyo bwiswe “The Iron Dome Aerial Defense System” bugezweho kandi buhambaye mu kurinda umutekano w’igihugu ariko buranahenze kuko gushwanyaguza igisasu (missile) kimwe bibarirwa agaciro ka 40.000$.

Ibyo bituma hadashwanyuzwa ibije byose ahubwo hakitabwa ku byerekeje ahatuwe cyane cyangwa agace k’umujyi n’uturimo ibikorwa remezo bikomeye nk’ibigega bya peteroli.

Nko muri iyi ntambara iri kuba, CNN yatangaje ko kugeza ku Cyumweru habarurwaga ibisasu 3.100 byarashwe muri Israël biturutse muri Gaza mu cyumweru kimwe. Muri ibyo 450 byaguye hafi bitaragera ku butaka bwayo,1.210 bishwanyaguzwa byageze mu kirere cya Israël.

Ni umubare utageze kuri kimwe cya kabiri ariko uburyo bikorwamo birinda ubuzima bw’abaturage.

Mu butumwa Icyo gisirikare cyashyize kuri Twitter ku wa Kabiri w’iki Cyumweru cyagize kiti “Uburyo bwo gushwanyaguza ibisasu bufite intego imwe yo kubyangiza bikiri mu kirere mbere y’uko byica abaturage ba Israël. Ntabwo tuzisegura ku kurokora ubuzima.”

Kugeza ku wa 18 Gicurasi 2021 hagaragazwaga ko ibisasu bya Hamas bimaze guhitana abanya-Israel 12 mu gihe abanya-Palestine bishwe n’ibisasu bya Israel ari 227.

Iki ni kimwe mu byuma byifashishwa mu gushwanyaguza ibyo bisasu gifatwa nka batiri
Israel ifite uburyo bwo gushwanyaguza ibisasu bije ku butakla bwayo mbere y'uko bihagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .