00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iceland yabaye igihugu cya mbere i Burayi kigize abagore benshi mu nteko

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Iceland yabaye igihugu cya mbere ku mugabane w’i Burayi kigize umubare munini w’Abagore mu nteko Ishingamategeko, aho mu majwi y’agateganyo yavuye mu matora yabaye kuri uyu wa 26 Nzeri 2021 yerekanye ko mu myanya 63 y’abagize Inteko, abagore bihariye 33 ingana na 52%.

Uyu mwanya iwugiyeho isimbuye Suède yari ifite 47% by’abagore mu nteko ndetse Iceland ikaba iciye agahigo ko kurenza 50% kuko nta gihugu cy’i Burayi na kimwe cyari cyakagize abagore bangana na kimwe cya kabiri cy’abagize inteko ishingamategeko.

Iki gihugu cyizwiho kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse kimaze imyaka 12 kiri ku mwanya wa mbere muri raporo isohorwa buri mwaka ya World Economic Forum ku bijyanye no kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore izwi nka ‘Global Gender Gap Report’.

Iceland kandi ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyatoye umukuru w’igihugu w’umugore mu buryo bwa Demokarasi mu 1980, ndetse itegeko ryo gufata kimwe abagabo n’abagore ryatowe mu 1961, kuko n’iyo umugore abyaye n’umugabo ahabwa ikiruhuko.

Kugeza ubu ku Isi hari ibihugu bitanu bifite byibura 50% by’abagore mu nteko ishingamategeko, aho u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere n’abagore 61% mu nteko rugakurikirwa na Cuba ifite 53.4%, Nicaragua ifite 50.6%, Mexique na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bifite 50%.

Ibihugu bikize nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite 27.6% by’abagore mu nteko, u Bushinwa 24.9%, u Buyapani 23%, u Budage bukagira 31% mu gihe u Bwongereza bwo bufite 34.2%.

Ishyaka rya Minisitiri w'Intebe wa Iceland, Katrin Jakobsdottir, riri mu ryabonye imyanya myinshi mu Nteko yagiyemo umubare munini w'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .