00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku nama Biden yagiriwe n’abasirikare bakuru ku kibazo cya Afghanistan

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere kuva umutwe w’Aba-Taliban wafata Afghanistan, abasirikare bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagize icyo babivugaho, batangaza ko bagiriye inama Perezida Joe Biden gusigayo ingabo 2500 kugira ngo birinde isenyuka rya Guverinoma ya Afghanistan.

Ibi byatangajwe muri kongere ya Sena, aho Umuyobozi w’ihuriro ry’Abasirikare bakuru muri Amerika, Gen Mark Milley n’Umuyobozi w’ishami rya Gisirikare rishinzwe kuyobora imirwano, Gen Frank McKenzie bagaragaje ko ifatwa rya Afghanistan ari intsinzwi kuri Amerika ndetse ko iyo basigayo ingabo nke iki gihugu kitari gufatwa.

Ibyo aba bavuze bihabanye cyane n’ibyo Perezida Biden yabwiye Televiziyo ya ABC kuwa 18 Kanama nyuma y’iminsi itatu Afghanistan ifashwe n’Aba-Taliban, aho yatangaje ko nta musirikare n’umwe wigeze umugira inama yo gusiga ingabo za Amerika muri Afghanistan.

Gusa Gen Milley yavuze ko yagiriye inama Perezida Biden. Ati “Ntabwo ndibuvuge ibyo nasabye perezida byose gusa ndababwira igitekerezo natanze cyari izingiro ry’ubusabe bwanjye. Nasabye ko twasiga ingabo 2500 muri Afghanistan.”

Gen Mackenzie nawe yavuze ko yashyigikiye igitekerezo cya mugenzi we, aho yavuze ko byari bikenewe ko barekerayo ingabo 2500 zo kurinda ko guverinoma ya Afghanistan yasenyuka Aba-Taliban bagasubira ku buyobozi ahubwo habakabo ubufatanye.

Gen Milley yavuze ko ubu bigiye kugorana kurinda Abanyamerika imitwe y’iterabwoba iturutse muri Afghanistan, kuko Aba-Taliban bahoze kandi bakiri umutwe w’iterabwoba ndetse ko bagikorana na Al-Qaeda.

Yagaragaje ko gusubira ku ngoma kw’Aba-Taliban bizatuma imitwe nka Islamic State na Al-Qaeda byongera kwiyubaka ndetse ko bishoboka cyane ko yakongera gutera Amerika hagati y’amezi 12-36 ari imbere.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida muri Amerika, Jen Psaki, yavuze ko kuba Perezida yakumva inama z’abasirikare bakuru bitavuze ko igihe cyose agomba kuzikurikiza ndetse ko Amerika iyo idakura ingabo muri Afghanistan yari kuba iri mu ntambara n’Aba-Taliban.

Ubu Aba-Taliban bamaze ukwezi kurenga bafashe umurwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, ndetse bamaze no gushyiraho guverinoma nshya igendera ku matwara ya Islam.

Gen Milley yavuze ko yagaragaje ko ingoma y'Aba-Taliban muri Afghanistan izatuma imitwe y'iterabwoba yiyubaka igatera Amerika
Gen. McKenzie nawe yavuze ko yari ashyigikiye Gen Milley ko muri Afghanistan hasigara ingabo 2.500 zo kurinda guverinoma yayo gufatwa n'Aba-Taliban

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .