00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo muri Haiti byahinduye isura, Abakinnyi b’u Bwongereza bakorewe irondaruhu, Branson yavuye mu isanzure: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Haiti yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Christian Emmanuel Sanon, wahamagawe bwa mbere n’abishe Perezida wa Haiti, Jovenal Moïse, ubwo barimo kwiruka bahunga.

Sanon winjiye muri Haiti mu ndege bwite ajyanwe n’impamvu za politiki, yarimo gushakishwa kimwe n’abandi bantu babiri bikekwa ko bari inyuma y’igitero cyaguyemo Perezida.

Perezida Moïse yari afite ibibazo bikomeye imbere mu gihugu birimo amatora ya kamarampaka yateganyaga muri Nzeri uyu mwaka ataravuzweho rumwe, dore ko yashinjwaga ibirimo ruswa no kutita ku nshingano ze.

Amerika yamaze kohereza muri Haiti itsinda rigizwe n’abakozi mu rwego rw’iperereza ndetse byitezwe ko bazagirana ibiganiro n’abayobozi batatu bose bemeza ko bayoboye iki gihugu, barimo Claude Joseph wari Minisitiri w’Intebe w’Inzibacyuho, Ariel Henry wari umaze kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe uzamusimbura ariko atararahira na Joseph Lambert wemejwe n’ihuriro ry’amashyaka ya Politiki.

Polisi ya Haiti ikomeje gutahura abafitanye isano n'abishe Perezida w'icyo gihugu, Jovenel Moïse

============================================

U Bwongereza: Polisi yatangiye iperereza ku irondaruhu ryakorewe Abirabura bakinira ikipe y’igihugu

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko yatangiye iperereza rizacukumbura ikibazo cy’irondaruhu cyakorewe abakinnyi batatu b’Abirabura bakinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Three Lions.

Nyuma y’iminota 120 y’umukino, u Bwongereza bwaje gutsindwa n’u Butaliyani kuri penaliti, nyuma y’uko Jodan Sancho w’imyaka 21, Bukayo Saka w’imyaka 19 na Marcus Rashford w’imyaka 23 bahushije penaliti, bigatuma u Bwongereza butsindwa penaliti 3-2 nubwo umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Nyuma y’umukino, abafana b’u Bwongereza bari bariye karungu bagiye ku mbuga nkoranyambaga batangira gutuka abo bakinnyi no kubabwira amagambo arimo irondaruhu.

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko yatangiye iperereza kuri ibi bikorwa ndetse n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza, FA, bwanenze ibyo bikorwa bigayitse.

Uretse irondaruhu, abafana b’u Bwongereza banagaragaye mu mvururu zikomeye mbere y’umukino, bamwe barwanya inzego z’umutekano bashaka kwinjira muri stade nta matike bafite na nyuma y’umukino bakubise abafana b’u Butaliyani, bamwe barakomereka.

Jordan Sancho, Marcus Rashford na Bukayo Saka, bakorewe irondaruhu kubera ko bahushije penaliti zatumye u Butaliyani butwara igikombe cya Euro 2020

==============================================
U Buhinde: Intara zikomeje kugaragaza ubushake bwo gushyiraho umubare w’abana ntarengwa ku muryango

Abayobozi b’Intara ya Uttar Pradesh, ituwe cyane kurusha izindi mu Buhinde, aho ikubye kabiri impuzandengo y’abaturage 464 kuri kilometero kare imwe batuye mu Buhinde, batanze umushinga w’itegeko ry’uko umuryango wo muri iyo Ntara utagomba kubyara abana barenze babiri, wabikora ukamburwa uburenganzira burimo gukora muri Leta ndetse n’ubundi butandukanye.

Intara ya Uttar Pradesh ni iya kabiri izanye igitekerezo cy’uko umuryango umwe ukwiye kubyara abana babiri, nyuma y’uko bisabwe n’intara ya Assam, zose ziyobowe n’ishyaka rya Bharatiya Janata rya Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi.

Ubuyobozi bw’Intara ya Uttar Pradesh ituwe na miliyoni 240, buvuga ko ubukene bukabije ari yo mpamvu yatumye buzamura uyu mushinga w’itegeko, kuko impuzandego y’amafaranga yinjizwa n’umuturage wo muri iyo Ntara ari kimwe cya kabiri cya 2000$ yinjizwa n’umuturage w’Umuhinde.

Mu 2027, byitezwe ko u Buhinde butuwe na miliyari 1.38, buzaca ku Bushinwa nk’igihugu gituwe cyane kurusha ibindi ku Isi.

Abayobozi b'Intara ya Uttar Pradesh bavuze ko bifuza gushyiraho itegeko rigena ko umuryango umwe wemerewe kubyara abana babiri gusa

===============================================

Richard Branson yaciye agahigo ko kugera mu isanzure

Richard Branson ubarirwa umutungo wa miliyari zikabakaba esheshatu z’amadolari, yagiye mu isanzure mu cyogajuru cyakozwe n’ikigo cye cya Virgin Galactic, cyitegura kuzajya gitwara ba mukerarugendo bagiye mu isanzure.

Branson wari kumwe n’abandi bantu batanu, yageze muri kilometero 85 uvuye ku Isi, azengurukayo iminota iri hagati y’itatu n’ine mbere y’uko icyogajuru cyamujyanye kimugarura ku Isi kikururuka neza.

Byitezwe Virgin Galactic izatangira kujyana abakerarugendo bajya mu isanzure mu bihe bya vuba ndetse ikaba imaze kugira abantu 600 bari ku rutonde rw’abategereje ayo mahirwe, urugendo rukaba rubarirwa ibihumbi 250$ ku muntu umwe.

Mu minsi micye iri imbere, nabwo Jeff Bezos aritegura kwerekeza mu isanzure atwawe n’icyogajuru cyakozwe n’ikigo cye cya Blue Origin, na cyo cyifuza kuzajya gitembereza ba mukerarugendo mu isanzure. Urugendo rwa Bezos ruzagera muri kilometero 100 uvuye ku Isi.

Undi mukire na we washoye agatubutse mu bukerarugendo bwo mu isanzure ni Elon Musk washinze SpaceX, yitegura kuzajya itwara abantu bagana ku kwezi ndetse no ku mubumbe wa Mars mu myaka iri imbere.

Richard Branson w'imyaka 71 yagiye mu isanzure mu cyogajuru cyakozwe n'ikigo cya Virgin Galactic

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .