Ibyibazwa ku mubano wa Amerika na ICC

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Umubano wa Amerika n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), watangiye kwibazwaho byinshi nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ko kizafatira ibihano abacamanza barwo, nibakomeza gushaka gukora iperereza ku basirikare bacyo.

ICC ishaka gukurikirana abasirikare ba Amerika ku byaha by’intambara bikekwa ko bakoreye muri Afghanistan.

Uru rukiko rwashyizweho n’amasezerano y’i Roma muri Nyakanga 1998 yasinywe n’ibihugu 123, rutangira imirimo mu 2002.

Amerika yasinye amasezerano ya Roma ashyiraho ICC ariko ntiyigeze iyemeza ku butegetsi bwa George W. Bush. U Bushinwa, Israel n’u Burusiya na byo ntibyayemeje.

Amasezerano ya Roma avuga ko ICC ikora iperereza ku byaha byakorewe mu bihugu byayasinye ndetse bikaba byarabereye kuri ubwo butaka.

Afghanistan yo yasinye kuri aya masezerano muri Gashyantare 2003. Abashinjacyaha ba ICC bavuga ko bemerewe gukora iperereza ku byaha by’intambara yashegeshe iki gihugu.

Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, mu Ugushyingo 2017 yatangaje ibyo gutangiza iperereza ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri Afghanistan byakozwe n’abasirikare n’abo mu Biro by’Ubutasi bya Amerika (CIA).

Bivugwa ko icyemezo cy’abacamanza kuri iki kibazo kiri hafi gushyirwa mu bikorwa.

Mu 2007, ICC yatangaje icyemezo cyo gutangira iperereza muri Afghanistan ry’ibyahabereye kuva mu 2002. Ni nyuma y’igihe gito Amerika itangije kurwanya iterabwoba mu cyo yise ‘kurwana ku kwishyira ukizana’.

Ku wa 7 Ukwakira 2001, Perezida George W. Bush yatangije ibitero ku birindiro by’imitwe ya Al Qaeda n’Abataliban muri Afghanistan. Byaje bikurikira ibitero bikomeye byagabwe muri Amerika ku wa 11 Nzeri 2001.

Iki kirego kizanareba ku byaha by’intambara byakozwe n’Abataliban n’umutwe uwushamikiyeho wa Haqqani ndetse n’Ingabo za Afghanistan.

ICC yavuze ko ifite amakuru ko “abakozi ba CIA bakoze ibyaha by’intambara n’itoteza, ubwicanyi, gutesha agaciro ikiremwa muntu, gufata ku ngufu n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Bensouda yavuze ko ibyaha byakoranywe ubugome ndengakamere, bisigira benshi ubumuga, abandi barahungabana.

Umwarimu w’Amategeko muri Kaminuza ya Leiden, Carsten Stahn, yatangarije AFP ko Amerika yakunze guhangana na ICC ariko ikibazo kimaze gukomera cyane.

Yavuze ko gukangisha ICC kurekura imfungwa yahamije ibyaha ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga.

Umujyanama mu by’Umutekano wa Amerika, John Bolton, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufatira ibihano by’ubukungu no kujyana abayobozi ba ICC mu nkiko nibakomeza gukurikirana abaturage bayo.

Stahn yavuze ko abahanga bajya impaka bibaza niba icyo kirego cyaba gifite ishingiro mu mategeko ya Amerika.

Mu 2002 Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje itegeko riha ubudahangarwa Umunyamerika ushinjwa ibyaha by’intambara.

Itegeko rya “Hague Invasion Act” ryo ryemerera Perezida wa Amerika gutegeka ingabo kurekura umunyamerika ufunzwe na ICC.

Ibiro Bikuru by'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ruri i LaHaye mu Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza