00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibura rya lisansi riri guteza impagarara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Umuvundo w’ababyiganira kuri sitasiyo za lisansi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kwiyongera, nyuma y’uko umuyoboro mugari wa lisansi muri icyo gihugu wafunzwe n’abawugabyeho igitero cy’ikoranabuhanga mu Cyumweru gishize.

Leta 12 zose zahuye n’ikibazo cy’ibura rya lisansi nubwo ari ku bipimo bitandukanye, ndetse no mu Murwa Mukuru, Washington D.C sitasiyo 8% zayibuze.

Umuyobozi wa Sosiyete ya Lipow Oil Associates ikora ubusesenguzi bw’ibikomoka kuri peteroli, yatangaje ko “lisansi iri gushakwa inshuro ebyiri cyangwa eshatu” ugereranyije n’uko bisanzwe.

Yakomeje ati “Ibigaragara ni uko ibura [rya lisansi] ryabaye ikibazo cy’ingutu, ku buryo tugomba kuzana indi.”

Umuyoboro wateje ikibazo ni uwazanaga 45% bya lisansi yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikuwe mu kigobe cya Mexique, wafunzwe mu gitero cy’ikoranabuhanga wagabweho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Abaturage bari guhurira kuri sitasiyo bitwaje ibivomesho / Ifoto: France 24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .