00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirego Trump akurikiranyweho byagejejwe ku itsinda rigomba kubikurikirana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha w’Akarere ka Manhattan muri Leta ya New York, Cyrus Vance, yagejeje ku itsinda ry’abanyamategeko rishinzwe gusesengura ibyaha uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akekwaho ndetse rikaba ryafata n’icyemezo cyo kubimukurikiranaho.

Donald Trump akurikiranyweho ibyaha bifite aho bihuriye n’amanyanga mu bucuruzi ndetse n’imisoro. Uyu mugabo wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2017 kugeza muri Mutarama 2021 akekwaho kuba yarahaye imitungo ye agaciro k’umurengera ndetse ahisha n’imyenda afite kugira ngo akomeze guhabwa ingazanyo ndetse abone n’amasoko akomeye y’ubucuruzi.

USA Today dukesha iyi nkuru yatangaje ko Vance amaze imyaka ibiri akurikirana amakosa n’ibyaha Trump yakoze mu bucuruzi mbere y’uko atorerwa kuba Perezida wa Amerika.

Iki kinyamakuru gitangaza ko kuba uyu mushinjacyaha yagejeje ikirego cya Trump kuri iri tsinda ko ari gihamya simusiga ko ibi byaha yakurikiranaga kuri Trump yaba yaramaze kubibonera ibimenyetso ku buryo isaha n’isaha yatangira kubiryozwa mu buryo bw’amategeko.

Mu itangazo Donald Trump yashyize hanze yateye utwatsi ibi birego avuga ko byihishe inyuma y’impamvu za politiki.

Ati "Ibi bintu ni politiki yuzuye, ndetse bikaba n’igikorwa cyo kwibasira abantoye mu matora y’Umukuru w’Igihugu basaga miliyoni 75, ibi bintu biyobowe n’umushinjacyaha w’Umu-Démocrates."

Trump yavuze ko ibi birego ari umugambi w’abo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates bagamije kumuhindanyiriza isura.

Ibirego Trump akurikiranyweho byagejejwe ku itsinda rigomba kubikurikirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .