00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi bigiye gucibwa i Bruxelles

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 25 Kamena 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bubiligi yasohoye itegeko rikumira ibinyabiziga bikoresha mazutu mu Murwa Mukuru, Bruxelles, kuva mu 2030 n’ibikoresha lisansi kuva mu 2035.

Ni itegeko ryashingiwe ku mwanzuro wafashwe ku wa 31 Gicurasi 2018, hagamijwe gukomeza intego zo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Bruxelles ishyizeho iryo tegeko nyuma ya Paris y’u Bufaransa nayo izaca ibinyabiziga bikoresha mazutu mu 2024 n’ibikoresha lisansi mu 2030, n’Umujyi wa Lyon uzaca ibikoresha mazutu mu 2026.

U Bwongereza nabwo bufite gahunda yo guca ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi mu 2035.

New In 24 yatangaje ko muri Werurwe 2021 Komisiyo y’u Burayi yandikiwe ibaruwa yasinyweho n’ibihugu icyenda bisaba ko hashyirwaho itariki yo gukumira ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu ku isoko ry’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibihugu byinshi biri mu nzira yo guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri peteroli, mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Guhera mu 2030, ibinyabiziga bikoresha mazutu bizacibwa i BruXelles mu gihe ibya lisansi ari mu 2035

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .