Nyuma yo kwinjira muri Sena, Biden yatorewe kuyigumamo inshuro esheshatu zose, ayimaramo imyaka 36 ahagarariye Leta ya Delaware. Uyu mugabo yayoboye Komite Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena, ndetse aba no muri Komite Ishinzwe Ubutabera.
Yabaye Perezida yaragerageje kwiyamamaza inshuro eshatu, aho ubwa mbere hari mu 1988 ndetse no mu 2008, gusa inshuro zose akaba yaratsinzwe atararenga umutaru ngo atsindire nibura guhagararira Ishyaka rye ry’Aba-Démocrates mu matora ya Perezida.
Joe Biden afite ubuzima bwe bwihariye, ndetse butakunze kuvugwaho cyane mu itangazamakuru ngo abantu bose babumenye.
- Joe Biden yakuze adidimanga
Perezida Joe Biden ni we wa mbere wageze kuri urwo rwego kandi asanzwe avuga adidimanga. Iki kibazo cyari ku rwego rwo hejuru ubwo Biden yari akiri umwana, ndetse hari n’ubwo umwarimu umwe yigeze kumusohora mu ishuri abimuziza.
Biden mu gitabo kivuga ku buzima bwe yise ‘Memoir’ yavuze ko icyo gihe umubyeyi we yihanangirije mwarimu, amubwira ko “Niwongera kubwira umuhungu wanjye nka kuriya, nzaza nkuvaneho ibyo bigofero ku mutwe.”
Uyu musaza yatangaje ko icyamufashije kubasha kuvuga neza ari ugusoma no kuvuga imivugo ya William Butler Yeats, ibyatumye na n’ubu akiyikunda ndetse no mu irahira rye, umuvugo wa Amanda Gorman uri mu bihangano byahawe umwanya mu byasururukije abantu.
- Biden yabaye umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru
Mu mwaka wa 1960 ubwo Biden yigaga amashuri yisumbuye muri ‘Delaware’s Archmere Academy’, ni we wari uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu ikipe y’iryo shuri yakiniraga.
Mugenzi we bakinanye icyo gihe, Michael Fay, aheruka gutangaza ko Biden yari umuhanga cyane ku buryo uwafataga umupira wese yifuzaga kuwumuha.
Uretse abakinnyi bagenzi be, mu 2008, uwahoze ari umutoza wa Biden, E. John Walsh, yavuze ko n’ubwo yari muto icyo gihe, ariko yari umukinnyi mwiza watangaga icyizere.
- Akunda cyane imodoka kandi akazifata neza
Kimwe n’abandi Banyamerika benshi, Joe Biden avuga ko akunda imodoka cyane, ndetse aracyatunze imodoka yo mu bwoko bwa Corvette Stingray yakozwe mu 1967 yahawe na se nk’impano yo ku munsi w’ubukwe bwe.
Muri Kanama 2020, Biden yatangaje ko impamvu yabitse imodoka yahawe na se ari ukubera uburyo imwibutsa ibitekerezo byinshi byo mu buto bwe.
- Biden ni umuyoboke ukomeye muri Kiliziya Gatolika
Joe Biden yabaye Perezida wa kabiri uzwi nk’umukirisitu Gatolika. Uyu mugabo ajya mu misa buri cyumweru ndetse no mu muhango wo kurahira wo ku wa 20 Mutarama 2021, yakoresheje Bibiliya y’umuryango we imaze imyaka 127 yose.
Undi Perezida wa Amerika wabayeho ari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika ni John F. Kennedy. Gusa Biden yagaragaje ko ashyigikiye amwe mu mahame atandukanye n’imyemerere y’idini Gatolika, arimo kubana kw’abahuje igitsina ndetse no gukuramo inda ku bagore.
- Yarahiriye kuba Umusenateri ari kwa muganga
Mu mwaka wa 1972, Biden yatakaje umugore we wa mbere Neilla Biden n’umwana we w’umukobwa, Naomi Biden, wari ufite amezi 13.
Abandi bana babiri ba Biden bari mu bitaro nyuma yo kugira ibikomere byatewe n’iyo mpanuka umugore we yaguyemo, maze mu gihe cy’irahira rye, akorera uwo muhango mu Bitaro by’i Delaware.
Na nyuma yo gutangira inshingano zo kuba senateri, Biden ntiyigeze yimuka, yakomeje kuba Delaware yita ku bana be, akajya atega gari ya moshi agiye kubareba.
- Biden yabaye inkoramutima ya Obama
Biden yagiranye umubano ukomeye na Barack Obama yabereye Visi Perezida mu gihe uyu yamaze yicaye ku ntebe yo kuyobora Amerika.
Obama yigeze kuvuga ko buri cyemezo cya nyuma yafataga, yagishaga inama Biden, ndetse ngo n’imiryango ya bombi yabaye inshuti z’akadasohoka.
Na mbere y’uko Obama asohoka muri White House ku mpera za manda ye, yahaye Biden umudali w’icyubahiro (The Presidential Medal of Freedom) ndetse anavuga ko kuba yaramugize Visi Perezida ari wo mwanzuro mwiza yafashe ku ngoma ye.
Amakuru avuga ko mu gihe Biden yari amaze gutorwa, yavuganaga na Obama inshuro nyinshi kuri telefoni ndetse ngo ni umwe mu bajyanama be b’ibanga mu bihe yiteguraga kuyobora Amerika.
- Joe Biden akunda kurya Ice Cream
Mu mwaka wa 2016 ni bwo Biden yatangaje ko atanywa inzoga n’itabi ariko ko akunda kurya Ice Cream cyane.
Mu mwaka wa 2020 na bwo hari amashusho yagiye hanze y’abuzukuru ba Biden bavuga ko uyu mugabo yihebeye cyane Ice Cream, gusa ngo na chocolat arayikunda cyane.
Biden na we yigeze kwivuga ati “Nitwa Joe Biden nkaba nkunda kurya Ice Scream.’’
- Yabaye umwe mu basenateri bato muri Amerika
Ubwo Biden yatorerwaga guhagararira Delaware muri Sena ya Amerika, yari afite imyaka 29, gusa yarahiye yaramaze kuzuza imyaka 30, maze abona kurahirira izo nshingano nk’uko bigenwa n’amategeko ya Amerika.
Benshi bibazaga uko azakora inshingo ze mu myaka micye yari afite ndetse akanita ku bana babiri yari asigaranye nyuma yo gutakaza umugore we n’umwana mu mpanuka y’imodoka.
Nubwo yatezwe iminsi ariko Biden yabyitwayemo neza ndetse abasha kuzuza inshingano ze uko bikwiye.
- Yoroye imbwa ebyiri
Joe Biden atunze imbwa ebyiri zifite inkomoko mu Budage, iyitwa Champ na Major, ndetse azabana na zo muri White House kimwe n’abandi bo mu muryango we.
Umuryango wa Biden warokoye ubuzima bwa Major ubwo yari ikiri ikibwana muri Delaware idafite uyitaho, ubu ikaba ifite imyaka 12. Champ yo yahawe iri zina n’umwuzukuru wa Biden.
- Yabujijwe kujya kurwana Intambara ya Vietnam
Ubwo Amerika yari mu Ntambara na Vietnam, Biden wari ukiri umusore yagerageje gutabara igihugu kimwe n’abandi bo mu kigero cye kuko ari ikintu cyari kigezweho. Ibi ntibyakunze kuko yananiwe gutabara bitewe n’uburwayi bwa Asthma asanzwe arwaye.
Iyi ndwara y’ubuhumekero ni yo yatumye Biden ahabwa urukingo vuba na bwangu ndetse akaba yaranarinzwe gukora ibiterane mu gihe cyo kwiyamamaza.
- Incamake ku buzima bwa Joe Biden
Joe Biden yavukiye muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1942, yatorewe bwa mbere kuba umusenateri mu mwaka 1973.
Ni umugabo wubatse wabyaye abana bane barimo Naomi Biden wahitanywe n’impanuka ubwo yari akiri muto, Beau Biden wapfuye muri 2015 azize kanseri y’ubwonko, Hunter Biden ukiriho uyu munsi ndetse na Ashley Biden yabyaye ku mugore we wa kabiri, Jill Tracy Biden babanye nyuma y’uko umugore we wa mbere aguye mu mpanuka y’imodoka.
Kugeza ubu Joseph Joe Biden afite abuzukuru batanu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!