Ibihugu bikomeye byatanze integuza y’intambara ikomeye igiye kugabwa muri Syria

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Mata 2018 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yaciye amarenga ko igihugu cye cyiteguye kumisha ibisasu kuri Syria, nyuma y’ibitero byagabwe ku basivili mu mpera z’icyumweru, bikaza kuvugwa ko ubutegetsi bwa Assad bwakoreshejemo intwaro z’ubumara.

Mu magambo yanditse kuri Twitter, yagize ati "Ntabwo nigeze mvuga igihe igitero kuri Syria kizabera. Gishobora kuba vuba cyane cyangwa ntikizabe mu gihe cya vuba!”

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Trump yavuze ko atazazitirwa n’ibikorwa by’ubwirinzi bwa za missile z’u Burusiya muri Syria, avuga ko “misile azarasa zizagenda mu buryo bwiza”, nubwo atizege akomoza ku gihe igitero kizabera.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, we yavuze ko afite ibimenyetso simusiga bihamya ko guverinoma ya Syria yagabye igitero ku mujyi wa Douma ikoresheje intwaro z’ubumara, bityo igihugu cye kigomba gufata umwanzuro mu gihe cya vuba niba kigaba ibitero kuri Syria.

Uyu muyobozi yavuze ko u Bufaransa butakwemera ko ibintu biba bibi kurushaho, ku buryo bishobora kubangamira umutekano w’akarere. Yakomeje agira ati “Ubutegetsi butekereza ko bushobora gukora ikintu cyose bushaka, harimo n’ibibi birenga ku mategeko mpuzamahanga, ntabwo bwakwemererwa kubikora.”

U Burusiya nk’amwe mu maboko y’ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad wa Syria, bwavuze ko hakwiye “kwirindwa intambwe zose zishobora gutuma ibintu biba bibi kurushaho”, nk’uko umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov yabitangaje.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, nawe biteganyije ko akoranya inama y’abaminisitiri mu gihe cya vuba, hagasuzumwa niba biyunga ku gitero muri Syria, ndetse ko bashobora kohereza ingabo n’ibisasu bidasabye ko byemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ibihugu bikomeye birakariye ubutegetsi bwa Syria bushyigikiwe n’u Burusiya, nyuma y’uko ku wa Gatandatu, guverinoma yasutse ibisasu ku Mujyi wa Douma birimo intwaro z’ubumara, uyu ukaba ari umujyi wahoze mu maboko y’abarwanyi bigometse ku butegetsi.

Guverinoma ya Perezida Assad yahakanye ko izo ntwaro zarimo ubumara bw’ibinyabutabire. Gusa umuryango Syrian-American Medical Society (Sams) ukorera mu bice biri mu maboko y’abarwanyi watangaje ko hari abantu basaga 500 bavuwe bafite ibimenyetso by’uko batewe uburozi.

Ku wa Gatatu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ryasabye kwemererwa kugera aho byabereye kugira ngo rigenzure neza ibivugwa n’abafatanyabikorwa baryo.

U Burusiya bwo bwavuze ko amakuru yo gukoresha uburozi agamije ubushotoranyi no gushakira impamvu ibitero by’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Umujyi wa Douma wateweho ibisasu bikomeye mu mpera z'icyumweru gishize
Abantu benshi bavuwe ingaruka batewe n'ibisasu byatewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza