Usibye urubanza ruri muri Sena, Trump ashobora kwisanga mu zindi manza zitandukanye zirimo urwo muri Leta ya Georgia, aho abashinjacyaha bamaze gusaba inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe amatora muri iyo Leta kubika amajwi n’andi makuru yose yerekeranye n’amatora, kugira ngo nibiba ngombwa, bizaherweho mu kurega Trump bashinja gushaka guhindura ibyavuye mu matora muri iyo Leta.
Ibi byaha byashingira ku magambo Trump yabwiye Brad Raffensperger, Umunyamabanga wa Leta ya Georgia, aho yamusabye kumushakira amajwi yari yabuze muri iyo Leta kugira ngo atsinde amatora.
Trump kandi ngo yagerageje gusaba abandi bayobozi bo muri iyo Leta gukora iperereza ku byabaye mu matora, ibikorwa ngo bitari bifite ishingiro kuko nta bimenyetso yaba Trump n’itsinda rye bagaragaje byashingirwaho mu kwemeza ibyo yavugaga.
Uretse muri Georgia, Trump anafite ibibazo muri Leta ya New York, aho ubushinjacyaha bw’iyo Leta bushobora kumushinja ibyaha byiganjemo ubucuruzi bwa magendu.
Ku rundi ruhande, ubucuruzi bwa Trump na bwo buri mu mazi abira. Uyu mugabo asanzwe afite ubucuruzi bwiganje mu bikorwa byo kwinezeza birimo hoteli n’ibibuga by’umukino wa Golf. Ibi ubwabyo biri mu bikorwa byazahajwe cyane n’icyorezo cya Covid-19.
Ikindi kibazo afite ni uko abahoze bakorana nawe mu bucuruzi batangiye kumuvaho, bitewe n’uko izina rye ryamaze kwangirika ku buryo gukomeza gukorana na ryo mu rwego rw’ubucuruzi bifite ingaruka.
Steven Roth ni umushoramari mu bwubatsi bw’inzu, akaba inshuti magara ya Donald Trump kuba na kera. Uyu mugabo ngo ari gushaka uburyo yaca umubano we na Trump kuko kuba ikigo cya Vornado Realty Trust ayoboye gifitanye imikoranire na Trump ngo biri gutuma kitabona abaguzi bashya b’inzu ndetse n’abazikodesha.
Mu myaka itatu iri imbere kandi, Trump azishyura umwenda wa banki wa miliyoni 400$, umwenda yafashe ashora muri hoteli afite mu mujyi wa Washington na New York ndetse n’ikibuga cya Golf i Florida. Ibi byose bishobora kuzamutera urukurikirane rw’imanza n’idindira ry’ubukungu bwe, kabone n’ubwo yatsinda urubanza arimo muri Sena.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!