00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hotel ya Trump yahombye miliyoni 70$ mu myaka yabaye ku butegetsi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Iperereza ryakozwe na Komite y’Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagaragaje ko Perezida Donald Trump wahoze ayobora iki gihugu, yakabije cyane ubwo yavugaga ku rwunguko hotel ye iherereye mu Mujyi wa Washington DC yabonye.

Trump International Hotel yahombye asaga miliyoni 70$ mu myaka ine Trump yamaze ayobora Amerika, ni mu gihe we yavugaga ko yungutse miliyoni nibura 150$.

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Trump, Trump Organization, bwahakanye ko bwaba bwarakoze amakosa bugatanga raporo zipfuye ku rwunguko rwa Trump.

Komite yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatangaje ko inyandiko zatanzwe na Trump zikabya mu kugaragaza urwunguko n’ishusho y’imari ya hotel y’uyu mugabo.

Ibihombo iyo hotel yahuye nabyo byatumye Sosiyete ishamikiyeho yongera gushora miliyoni 24$ mu bikorwa bigamije kuzahura ubukungu bwayo.

Hotel ya Trump yaguye mu gihombo cya miliyoni 70 $ mu myaka yamaze ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .