Hillary Clinton ari mu biganiro ngo abone andi makuru yandagaza Trump

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Hillary Clinton uherutse kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika agatsindwa, ari mu biganiro by’ibanga n’umugabo witwa Christopher Steele ngo amufashe kubona amakuru aharabika Perezida Donald Trump.

Nkuko byatangajwe na Edward Klein wahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The New York Times, akaba n’umwanditsi w’ibitabo byaguzwe cyane harimo n’ibivuga kuri Hillary Clinton, yavuze ko raporo Clinton ashaka kugurira Steele izaba irimo ibirego bikomeye kuri Donald Trump.

Ibi biganiro biri kuba hagati ya Christopher Steele wahoze ari umutasi w’u Bwongereza n’abahoze bafasha Clinton kwiyamamaza badahisha ubababare batewe no kuticara muri White House. Gusa ngo Steele ntiyigeze ashyira hanze aya makuru mbere kuko ntayo yari afite ubwo yashyiraga ahabona dosiye ya mbere na yo yibasiraga u Burusiya na Trump.

Nk’uko iyi dosiye ya kabiri ibivuga, Trump ngo yaba yararyamanye n’abakobwa bigurisha b’Abarusiya ubwo yasuraga iki gihugu kandi abo bakobwa bafitanye umubano n’abashinzwe ubutasi muri icyo gihugu.

Hari abaherwe benshi barwanya ubuyobozi bwa Trump biteguye gutanga icyo ari cyo cyose kugira ngo babone aya makuru mashya ari muri dosiye ya kabiri.

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko Hillary yiteguye guha iyo raporo ibinyamakuru naramuka ayibonye.

Ngo Hillary Clinton yavuze ko azakora igishoboka cyose kugira ngo ubuyobozi bwa Donald Trump bute agaciro.

Hillary yizera neza ko ngo Trump yagiranye umubano wihariye n’u Burusiya ngo habeho koroherezanya mu bucuruzi.

Hillary Clinton ubwe ni we wahaye uburenganzira uwari ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza witwa John Podesta gushyira hanze dosiye ya mbere yibasiraga u Burusiya.

Hillary Clinton ngo yiteguye gutanga igishoboka cyose akabona dosiye zandagaza Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza