Kwamamaza

Hibutswe imyaka 71 ishize Amerika itikije imbaga y’Abayapani i Hiroshima

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 11:13' na Ntakirutimana Deus


Abayapani basaga ibihumbi 140 biciwe i Hiroshima n’ibisasu byatewe n’Abanyamerika mu mujyi wa Hiroshima mu ntambara ya kabiri y’Isi mu 1945.

Abishwe n’icyo gisasu bibukwa tariki ya 6 Kanama buri mwaka, kuri uyu wa Gatandatu abasaga ibihumbi 50 barimo Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe, bashyize indabo ahashyinguye izo nzirakarengane, dore ko abenshi bishwe ari abasivili.

Shinzo yavuze ko u Buyapani buzakomeza gukora ibishoboka ngo isi ibeho itarangwaho intwaro z’uburozi.

Ibisasu cyo mu bwoko bwa bombe y’ubumara cyiswe ‘Little Boy, cyatewe Hiroshima n’indege yiswe Enola Gay yo mu bwoko bwa boyingi(Boeing B-29).

Icyo gihe ubumara bwarimo bwishe benshi, abandi bagenda bicwa n’ubushyuhe bwageze muri kilometero eshanu z’aho cyaguye. Umujyi warenzwe n’ubushyuhe bwari kuri dogere 4000[4.000 degrés Celsius].

Ubwo bugome ndengakemere bwakomereje mu mujyi wa Nagasaki tariki ya 9 Kanama 1945, naho hagwa abandi benshi.

Bombe yatewe i Hiroshima ahagana saa mbiri na 45 za mu gitondo ku isaha yo mu Buyapani. Ingaruka zayo zikomeje kugaragara muri icyo gihugu kuko hari abana bavuka bafite ibibazo mu mutwe bitewe n’ubumara bwacyo ndetse n’abavuka badafite bimwe mu bice by’umubiri.

Ubwo hibukwaga imyaka 71 ishize ubwo bwicanyi bubaye, umuyobozi w’umujyi wa Hiroshima yahamagariye Isi kwirinda gukoresha intwaro z’uburozi kuko bazi ibyo zabakoreye.

Kwibuka uwo munsi bibaye nyuma y’amezi make, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama abaye umuperezida wa mbere w’icyo gihugu ukiri ku butegetsi usuye Hiroshima.

Obama yahasuye ubwo yitabiraga inama ihuza ibihugu birindwi bikize ku Isi.

Yavuze ko ibyakozwe i Hiroshima byerekanye ko ubumenyi bwa muntu bushobora guhinduka igikoresho cyo kurimbura imbaga, aho kubagezaho ibyiza. Kuri we ngo ibyabaye ntibikwiye kwibagirana. Icyo gihe ariko abayapani bari biteze ko agiye gusaba imbabazi, ariko ntiyabikoze.
Urujijo ku mibare y’abapfuye

Ubusanzwe bikunze kuvugwa ko abishwe n’bisasu byatewe i Hiroshima basaga ibihumbi 140, ariko imibare yakozwe mu 1946 yagaragazaga hahise hapfa abantu bari hagati y’ibihumbi 70 na 80 mu bihumbi 245 byari bihatuye.

Uwari umuyobozi wa Hiroshima muri 2005, yavuze ko abishwe bageraga ku bihumbi 237.

Imibare yakozwe n’abanyeshuri bigaga mu ishami ry’ubuganga i Tokyo mu Gushyingo 1945 yagaragaje ko abagera kuri 73,5 % by’abari bahatuye bahise bapfa ako kanya, 11,3 % bapfa mu cyumweru cya mbere, 3,4 % bapfa mu cya kabiri, abandi bagenda bapfa buhoro buhoro.

I Nagasaki bivugwa ko izo mbombe zishe abasaga ibihumbi 74, ariko Imibare y’agateganyo yakozwe mu 1946 yerekanaga ko hahise hapfa abasaga ibihumbi 35.
Iyakozwe mu 1956 igaragaza ko mu basaga ibihumbi 173 bari bahatuye, ibihumbi 38 bahise bapfa.

Imibare ya vuba igaragaza ko ku bantu basaga ibihumbi 250 bari batuye Nagasaki, hapfuye abasaga ibihumbi 80.

Ibihumbo by'Abayapani byishwe n'icyo gisasu
Abantu, ibikorwa byose by'amajyambere byabaye umuyonga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved