Hasohotse amajwi yumvikanamo Perezida Trump ashaka kwishyura umunyamideli bivugwa ko baryamanye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Nyakanga 2018 saa 09:12
Yasuwe :
1 0

Ikinyamakuru CNN cyashyize hanze amajwi yumvikanamo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aganira n’uwahoze ari umunyamategeko we uburyo bazishyura umunyamideli Karen McDougal bivugwa ko bamaze igihe bakundana kandi Trump afite umugore.

Ayo majwi yumvikanisha Trump na Michael Cohen wahoze ari umunyamategeko we bavugana uburyo bazagura uburenganzira bw’inkuru McDougal yari agiye gutangaza ku bucuti bwe na Trump.

BBC yatangaje ko ayo majwi yafashwe mu mwaka wa 2016 mbere y’amezi abiri ngo amatora ya Perezida abe. Bivugwa ko Trump na McDougal bakundanye mu mwaka wa 2006 bakamarana amezi icumi.

Nubwo mu majwi batabyerura neza, Trump na Cohen bashobora kuba baravuganaga ku giciro bazagura inkuru McDougal yari yahaye mu kinyamakuru National Inquirer ivuga ku mubano we na Trump.

Iyo nkuru n’uburenganzirwa bwo kutongera gutangazwa ahandi bivugwa ko bwaguzwe n’icyo kinyamakuru, McDougal yishyurwa amadolari 150 000.

Muri majwi yatangajwe, hari aho Cohen abwira Trump ko agiye gukorana na n’ikigo kimwe akaba aricyo gihabwa ayo makuru ya McDougal. Trump ahita amubaza ati “bizadusaba angahe? Ni 150 ?”

Akomeza avuko ko bazishyura amafaranga mu ntoki icyakora Cohen akabyanga, agahita amubwira ko bazakoresha sheki.

Ubutabera bwo muri Amerika busanzwe mu iperereza ku mafaranga bivuga ko Trump yishyuye abagore yagiranye na bo ubucuti kugira ngo batabivuga.

Amategeko ya Amerika avuga ko kwishyura amafaranga kugira ngo hatagira amakuru akuvugwaho mabi igihe wiyamamaza binyuranyije n’amategeko.

Trump mu minsi ishize yahakanye amakuru yo kwishyura McDougal ndetse anavuga ko nta mubano wihariye bagiranye.

Bivugwa ko ayo majwi yatangajwe yaba yarafashwe n’inzego z’iperereza ubwo zasakaga urugo rwa Cohen muri Mata uyu mwaka.

Umunyamategeko mushya wa Trump, Rudy Giuliani yavuze ko nta mafaranga umukiliya we yishyuye McDougal ndetse agahamya ko n’amajwi yatangajwe nta hantu hagaragaramo icyaha.

Nubwo Ikinyamakuru National Inquirer cyaguze inkuru ya McDougal gishaka ko ari cyo cyonyine kizayitangaza, ntabwo yigeze itambuka.

Bivugwa ko ari amayeri Trump yakoresheje kugirango iyo nkuru iburizwemo kandi uwo mugore atazabona ubundi buryo bwo kubivuga, dore ko umuyobozi mukuru wa Inquirer ari inshuti y’akadosoka ya Donald Trump.

McDougal muri Werurwe uyu mwaka yasabye imbabazi umugore wa Trump, Melania Trump kubera gucudika n’umugabo we.

Trump si ubwa mbere avuzweho kwishyura abagore yagiye agirana umubano nabo kugira ngo batabivuga kuko no mu minsi ishize byavuzwe ko mu mwaka wa 2006 yaryamanye na Stephanie Clifford uzwi nka Stormy Daniels muri filime z’ubusambanyi nyuma akaza kumwishyura ngo atazabivuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza