00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’abantu ibihumbi 50 bashobora kwinjirirwa muri telefone rwashyizwe hanze

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Iperereza ryakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye (International Consortium of Investigative),ryagaragaje ko Guverinoma z’ibihugu bitandukanye zakoresheje porogaramu izwi nka ‘Pegasus’ zinjira mu makuru ari muri telefone z’abantu, rinashyira hanze nimero ibihumbi 50 zishobora kwibasirwa n’ibikorwa nk’ibi.

Izi nimero zashyizwe hanze ziganjemo iz’abanyamakuru, abatavuga rumwe na leta z’ibihugu bitandukanye, abakozi b’imiryango mpuzamahanga, ba Minisitiri b’Intebe n’Abakuru b’Ibihugu.

Iki kirego gikubiye muri raporo uyu muryango washyize hanze ku wa 18 Nyakanga 2021.

Pegasus ni ikoranabuhanga ryakozwe n’ikigo cyo muri Isiraheli cyitwa ‘NSO Group’. Rifasha mu kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa telefone z’abantu ibizwi nka ‘hacking’.

Iri koranabuhanga rishobora kwifashishwa igihe bashaka gusoma ubutumwa abantu bohererezanya, amafoto bafite muri telefone zabo ndetse n’ibiganiro bagirana n’abandi. Rifite ubushobozi kandi bwo kuba ryakoresha camera ya telefone nyirayo ntabimenye.

Pegasus igurwa cyane n’ibihugu ariko na byo bikemererwa kuyikoresha gusa igihe inzego zabyo z’ubutasi ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba n’ibyaha.

Ibitangazamakuru byo hirya no hino ku isi bimaze igihe bishinja Guverinoma z’ibihugu gukoresha iri koranabuhanga nabi zikumviriza abatavuga rumwe na zo n’abanyamakuru.

Ibyavuye muri iri perereza byerekana ko hari urutonde rwa nimero za telefone ibihumbi 50 z’abantu ibihugu bitandukanye bifite gahunda yo kwinjirira muri telefone.

Nimero zigaragara kuri uru rutonde harimo izo muri Saudi Arabia zirimo n’iz’umukunzi w’umunyamakuru Jamal Khashoggi wishwe mu 2018, izo mu Buhinde, izo muri Mexico n’u Buhinde.

Mu banyamakuru bagaragajwe nk’abashobora kwinjirirwa muri telefone harimo aba AFP, The Wall Street Journal, CNN, The New York Times, Al Jazeera, France 24, Radio Free Europe, Mediapart, El Pais, the Associated Press, Le Monde, Bloomberg, The Economist, Reuters na Voice of America, the Guardian.

Nubwo bimeze bityo ariko NSO yahakanye aya makuru ivuga ko ntashingiro afite ngo kuko yuzuyemo ibinyoma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .