00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harikangwa intambara hagati y’umutwe wa Hezbollah na Israel

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Kanama 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Umwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati y’Ingabo za Israel n’Umutwe wa Hezbollah, watumye Umuryango w’Abibumbye usaba ko impande zombi zumvikana mu rwego rwo kwirinda intambara.

Umutwe wa Hezbollah uvuga ko ugiye kwihorera ku bitero by’indege uherutse kugabwaho n’ingabo za Israel, nazo zabigabye zivuga ziri kwihorera ku bisasu byari byaturutse muri Lebanon aho umutwe wa Hezbollah ukambitse.

Umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yavuze ko bazihorera mu gihe Ingabo za Israel zakomeza kubarasaho, ndetse asobanura ko mu gihe bibaye ngombwa, biteguye kujya mu ntambara yeruye.

Ku ruhande rwa Israel, Leta yavuze ko itifuza kujya mu ntambara yeruye na Hezbollah, mu gihe impande zombi ziri kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ishize hasinywe amasezerano yahagaritse intambara y’iminsi 33 yabaye mu 2006, igahitana abaturage 1.200 ku ruhande rwa Lebanon, ndetse n’abandi 160 ku rwa Israel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .