00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe miliyoni 600$ mu buryo bwihutirwa zo gufasha abaturage ba Afghanistan bari mu kaga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye ukeneye miliyoni 600$ mu buryo bwihutirwa, mu rwego rwo gufasha abaturage ba Afghanistan bakeneye ibirimo ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Kuri uyu wa mbere nibwo hateganyijwe inama y’abaterankunga mu gushaka aya mafaranga akenewe vuba cyane, mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, atangaza ko Umuryango ayoboye ufite ibibazo by’amafaranga make ku buryo utagifite ubushobozi bwo guhemba abakozi bawo.

Abaturage barenga miliyoni 18, hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye Afghanistan, bari basanzwe batunzwe n’inkunga z’amahanga, icyakora nyuma y’uko ibihugu byinshi bivanye ingabo muri icyo gihugu, bikanahagarika inkunga byatangaga, birakekwa ko abaturage bakeneye inkunga bashobora kwiyongera, dore ko 70% by’abaturage ba Afghanistan ari abakene.

Ni mu gihe kandi iki gihugu cyagize ibyago by’umusaruro w’ubuhinzi, ku buryo byose bishobora kurushaho gushyira ubuzima bw’abaturage mu kangaratete.

Leta ya Afghanistan yari isanzwe ikoresha 70% by’inkunga z’amahanga mu ngengo y’imari yayo, mu gihe hafi 40% by’amavuriro ari mu gihugu yaterwaga inkunga n’ibihugu by’amahanga, ku buryo mu gihe byose byahagarikwa, byagira ingaruka zikomeye ku baturage b’icyo gihugu.

Hakenewe miliyoni 600$ mu buryo bwihutirwa zo gufasha abaturage ba Afghanistan bari mu kaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .