00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haiti yasabye ubufasha bw’amahanga, u Bufaransa bugiye kuvana ingabo muri Sahel, Biden yihanije Putin; Avugwa mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Leta ya Haiti yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye, kohereza ingabo muri icyo gihugu kugira ngo zirinde umutekano w’ibikorwaremezo bikomeye bishobora kugwa mu gaco k’amabandi.

Ubu busabe buje nyuma y’uko Perezida Jovenel Moïse arashwe amasasu 12 asanzwe iwe mu rugo, Polisi ikaba ikomeje gushaka abantu umunani bari mu gitero cyahitanye Perezida, mu gihe abandi 17 bafashwe naho batatu bakicwa.

Amerika yatangaje ko itahita ifata icyemezo cyo kohereza ingabo zayo muri Haiti, ariko yamaze koherereza abakozi b’Urwego rw’Iperereza (FBI) kugira ngo bafashe mu iperereza.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko bamwe mu bafashwe bari bafite ibikoresho biriho amashusho yerekana uko mu rugo rwa Perezida hameze, abandi bafatanywe intwaro mu gihe abandi bafatanywe ibikoresho bya Perezida bari bibye.

Inzego z'umutekano muri Haiti zafashe abantu 17 muri 28 bagabye igitero cyaguyemo Perezida

===================================================

Biden yongeye kwihanangiriza Putin ku bitero by’ikoranabuhanga bigabwa kuri Amerika

Mu kiganiro cyamaze isaha kuri telefoni, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko yongeye kubwira Vladimir Putin w’u Burusiya ku ngamba igihugu cye kizafatirwa nigikomeza kwemerera abajura mu by’ikoranabuhanga, kugaba ibitero kuri Amerika.

Ibitero by’ikorabuhanga bikomeje gukaza umurego muri Amerika kuko mu kwezi gushize ibigo birenga 1.500 byagabweho ibitero biturutse mu Burusiya.

Iki kibazo cyari mu byaganiriweho mu nama iherutse guhuza Biden na Putin mu Busuwisi mu kwezi gushize, aho Biden yahaye Putin urutonde rw’inzego 16 zitagomba kugabwaho ibitero biturutse mu Burusiya, kuko nibikorwa Amerika izihorera mu buryo bukomeye.

Hagati aho, impande zimbi zikomeje kwitana ba mwana kuko Amerika ivuga ko yegereye u Burusiya inshuro nyinshi ibasaba kurangiza iki kibazo ariko bukanga, mu gihe u Burusiya buvuga ko butigeze bwegerwa na Amerika kuri iyi ngingo.

Perezida Joe Biden yaburiye Putin ku bitero by'ikoranabuhanga igihugu cye kigaba kuri Amerika

===================================================

Biden yahagurukiye ibigo by’ikoranabuhanga muri Amerika

Joe Biden yasinye itegeko rigizwe n’ingingo 72 rizashyirwa mu bikorwa n’ibigo bya Leta 10, rigamije gukumira ko ibigo bikomeye mu by’ikoranabuhanga muri Amerika, bikoresha ubushobozi bwabyo mu gusenya no kugura ibigo bito, ndetse no gukoresha amakuru y’abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iri tegeko rije nyuma y’uko Abanyamerika banenze ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga birimo Facebook, Amazon na Google, byakunze kugura ibigo bito bitanga serivise zimwe nk’iby’izitangwa n’ibyo bigo, mu rwego rwo kugabanya ihangana ku isoko bityo bigakomeza kubyikubira.

Ibi bigo kandi bikomeje gushinjwa gutwara amakuru menshi y’abakiliya babyo, ku buryo iri tegeko ryashyizweho na Amerika rizagena uburyo akoreshwamo, uretse ko zimwe mu ngingo zirigize zishobora kuzajyanwa mu nkiko.

Perezida Joe Biden yahagurukiye ibigo by'ikoranabuhanga bikoresha amayeri adakwiye mu guhangana n'ibigo bito

===================================================

U Bufaransa bugiye kugabanya ingabo bufite mu gace ka Sahel

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko igihugu cye kigiye kugabanya ingabo cyari gifite mu gace ka Sahel, mu rwego rwo kuvugurura uruhare rw’izo ngabo mu kubaka umutekano urambye.

Mu mezi atandatu ari imbere, u Bufaransa buzagabanya ingabo 2.000 mu 5.100 zari mu mutwe wa Barkhane zimaze imyaka umunani zirinda umutekano mu bihugu birimo Mali, Tchad, Niger, Burkina Faso na Mauritania.

Perezida Macron yavuze ko kugabanya izo ngabo bitavuze ko u Bufaransa butereranye ibyo bihugu bihanganye n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri ISIS na Al Qaeda. Ingabo z’u Bufaransa zigiye gushyira imbaraga mu bijyanye no kurwanya iyo mitwe mbere y’uko zihindura uburyo bw’imirwanire, zikazajya zibanda cyane ku kurinda umutekano ku mipaka ihuza ibyo bihugu.

U Bufaransa buri mu myiteguro yo kugabanya ingabo zabwo muri Sahel

=================================================

TB Joshua yashyinguwe

Temitope Balogun Joshua uzwi nka TB Joshua, yashyinguwe nyuma y’ukwezi kurenga yitabye Imana, nyuma y’uburwayi bw’igihe gito yagize.

Nk’uko byari byetezwe, ishyingurwa rya TB Joshua ryitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abaturutse mu mpande zitandukanye z’Isi, uyu mugabo w’imyaka 57 wafatwaga ‘nk’Intumwa y’Imana’ asoza urugendo rwe rw’ubuzima.

TB Joshua ni umwe mu bavugabutumwa bari bakomeye muri Afurika, aho yabarirwaga umutungo uri hagati ya miliyoni 10$ na 15$, urusengero rwe rwahoraga rwuzuyemo abantu bifuza gukorerwa ibitangaza birimo ibyo gukira indwara zirimo SIDA n’izindi zikomeye nka cancer.

Mu munsi ishize ariko yari amaze iminsi ari mu nkiko nyuma y’uko urusengero rwe rugwiriye abantu barenga 100 bakitaba Imana, ndetse YouTube ikaba yari iherutse gusiba shene ye yakurikirwaga n’abarenga miliyoni, kubera amakuru bise ibinyoma yanyuzwaga kuri uwo murongo.

TB Joshua yari umuvugabutumwa ukomeye muri Afurika

===================================================

OMS yaburiye Afurika ku bwiyongere bukabije bwa Covid-19

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yavuze ko Afurika ifite ibyago byinshi by’ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19 nyuma y’uko ikomeje kubura inkingo zo gukingira icyo cyorezo.

Afurika imaze kubona inkingo zingana na 2% by’izikenewe, nyamara ubwiyongere bwa Covid-19 buri kwikuba kabiri buri minsi 18, bwarahoze bwikuba kabiri mu minsi 21.

OMS ivuga ko inkingo miliyoni 20 zatanzwe na Amerika zikazagabanywa ibihugu 49 ari intambwe nziza ndetse ziri mu nzira, ariko zidahagije ku buryo Afurika yakwizera ko ubwiyongere buzagabanuka mu buryo bworoshye, usaba ko ibihugu bifite inkingo bitaratanga byakwihutisha iyo gahunda.

Abarenga miliyoni 5.7 bamaze kwandura Covid-19 muri Afurika, mu gihe abarenga 147 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo,, uretse ko imibare nyakuri y’uburyo iki cyorezo gihagaze ishobora kuba iri hejuru cyane y’itangazwa.

Covid-19 ikomeje gukaza umurego muri Afurika bitewe n'inkingo nke ndetse n'uburyo uyu Mugabane utabasha gushyiraho ingamba zikakaye zo kwirinda

===================================================

Tanzania igiye kwakira gari ya moshi ya mbere ikoresha amashanyarazi

Leta ya Tanzania yahaye amasezerano ikigo cya Hyundai Rotem afite agaciro ka miliyoni 296$, azatuma gishyira gari ya moshi zikoresha amashanyarazi mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu.

Tanzania ifite gahunda yo kuvugurura imihanda yayo ya gari ya moshi, igasanwa ndetse ikanavugururwa ku buryo ikoresha amashanyarazi, ibizatuma gari ya moshi zihuta ku muvuduko wa kirometero 160 ku isaha (160km/h), zivuye kuwa kirometero 40 zigenderaho ku isaha (40km/h).

Byitezwe ko uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2024, ndetse ukazaba ubaye uwa mbere wa gari ya moshi zikoresha amashanyarazi, ariko ibikorwa byo kuvugurura inzira zazo bizakomeza mu myaka iri imbere, aho byagenewe ingengo y’imari ya miliyari 6.9$.

Gari ya moshi zikoresha amashanyarazi zigiye gutangira gukoreshwa muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .