00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haïti: Uko inzego z’umutekano zakozanyijeho n’abakekwaho kurasa Perezida Jovenel bikamuviramo urupfu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021 ni bwo itsinda ry’Abanya-Colombie barenga 20 n’Abanye-Haïti b’Abanyamerika babiri, bateye urugo rwa Perezida Jovenel Moïse baramurasa, arakomereka bimuviramo urupfu.

CNN yagaragaje amashusho yerekana imirwano ikomeye yakurikiye urwo rupfu, hagati y’inzego z’umutekano z’icyo gihugu n’abakekwaho kwica Perezida wacyo.

Ni imirwano yamaze amasaha agera kuri 36 mu Murwa Mukuru wa Haïti, Port-au-Prince, humvikana urusaku rw’amasasu; inyubako zirangizwa ariko birangira bamwe mu bahigwaga bishwe abandi bagubwa gitumo bajyanwa mu gihome.

Muri ayo mashusho hagaragazwa uko nyuma y’uko inkuru y’urupfu rwa Perezida iba kimomo mu ijoro, hahise hatangizwa igikorwa cyo guhiga bukware abo barwanyi.

Nyuma yaho herekanwa imodoka eshanu zagendaga mu muhanda (zarimo abo barwanyi) zigategwa igico.

Ku muhanda w’ahazwi nka Kenscoff uri muri kilometero zisaga ebyiri uvuye aho Perezida atuye, inzego z’umutekano zari ziryamiye amajanja n’intwaro zikaze zitegereje izo modoka.

Abo barwanyi bamaze kubona ko ntaho baracikira bahagaritse imodoka bazisohokamo, binjira mu nyubako yari hafi aho.

Inzego z’umutekano kuko na zo zari zizi ko nta biryo, amazi, amasasu n’ubushobozi bihagije bafite, zabategerereje hanze yayo.

Bayimazemo amasaha 12 ubushyuhe nabwo bumaze kugera muri dogere 90, inzego z’umutekano zateye imyuka iryana mu maso imbere y’iyo nyubako.

Abahigwa bahise bohereza hanze abantu bane barimo ba Banya-Haïti b’Abanyamerika babiri, n’abandi bapolisi babiri bari basanzwe kwa Perezida bagafatwa bugwate. Ngo abo barwanyi bari bakeneye ko habaho kumvikana mu biganiro.

Mu gihe ba bandi basohotse bari mu biganiro abandi banyuze mu ruhande rw’inyubako bazamuka umusozi yubatseho berekeza hejuru yawo.

Muri metero 100 uzamuka uwo musozi, niho hari ambasade ya Taïwan muri icyo gihugu. Bahahungiye batekereza ko polisi itahabasanga kuko hafite ubudahangarwa.

Mu nzira berekeza kuri iyo ambasade babonywe n’abaturage bahaturiye, umwe ahamagara ubuyobozi avuga ko ababonye, maze inzego z’umutekano nazo ziraherekeza.

Abarwanyi bagiye kugera kuri ambasade babonye inyubako nini irimo ubusa hafi aho, basangamo abaharinda babiri gusa barababoha.

Inzego z’umutekano zahise zizenguruka Ambasade ya Taïwan zitunga imbunda ya nyubako abarwanyi barimo ruba rurambikanye.

Nyuma y’isaha isasu rivuza ubuhuha muri uwo mujyi, Guverinoma yatangaje ko nibura Abanya-Colombie batatu bahaguye.

Ku munsi wakurikiyeho Ambasade ya Taïwan yatanze uburenganzira inzego z’umutekano zijya kugenzura kuri camera zifata amashusho (CCTV), maze zivumbura abandi Banya-Colombie barenga 10 bari mu cyumba kimwe. Bahise bayamanika batarwanye.

Amashusho arangira umunyamakuru wa CNN asobanura ko hakiri abandi barwanyi barenga icumi batarafatwa.

Bamwe mu bakekwaho kwica perezida wa Haïti barishwe abandi bagubwa gitumo bashyirwa mu gihome

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .