00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haiti: Sena yashyizeho Perezida

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Abasenateri bo muri Haiti bemeje Joseph Lambert nk’Umukuru w’Igihugu mu nzibacyuho nyuma y’iminsi ibiri Perezida Jovenal Moise wayoboye iki gihugu guhera mu 2016 yishwe.

Uyu mwanzuro w’Abasenateri ukomeje gutuma abantu benshi bibaza ku hazaza h’iki gihugu na cyane ko ushobora gutuma kijya mu mvururu zishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo, Claude Joseph, yari yarafashe ubutegetsi kuva Moise yapfa ariwe ugenzura ibintu byose. Ku rundi ruhande, Minisitiri ushinzwe amatora, Mathias Pierre, we yavuze ko Claude agomba kuguma kuri uyu mwanya kugeza igihe habereye amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba ku wa 26 Nzeri.

Haiti iracyari mu byumweru bibiri byo kunamira Moise ndetse kugeza ubu hamaze gufatwa abagera kuri 28 bakekwaho uruhare mu rupfu rwe barimo n’Abanyamerika babiri nk’uko byatangajwe n’Umukuru wa Polisi muri icyo gihugu, Leon Charles.

Joseph Lambert washyizweho nka Perezida w’Inzibacyuho wa Haiti yari asanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, Umutwe wa Sena, akaba yaraminuje mu by’ubuhinzi nubwo yiyeguriye politiki.

Abasenateri bo muri Haiti bemeje Joseph Lambert nk’Umukuru w’Igihugu mu nzibacyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .