00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haïti: Minisitiri w’Intebe arashinjwa uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moise

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Nzeri 2021 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha muri Haïti yasabye ko hatangira iperereza kuri Minisitiri w’Intebe Ariel Henry, nyuma yo kubona ibimenyetso bimuhuza n’urupfu rwa Perezida Jovenel Moise wishwe arashwe.

Umushinjacyaha w’umujyi wa Port-au-Prince, Bed-Ford Claude yavuze ko mu ijoro Perezida yishwemo, Ariel yavuganye n’umwe mu bantu bakekwa cyane kugira uruhare muri urwo rupfu.

Claude yasabye ko abashinzwe iperereza bamenya neza ibyo Ariel yavuganye n’abo bakekwa, kandi mu gihe agikorwaho iperereza akabuzwa kurenga igihugu.

Mu rwandiko Claude yanditse yagize ati “Hari ibimenyetso simusiga ngo Henry atangire kuburanishwa ndetse abe yanasabirwa gutabwa muri yombi.”

Ntacyo Minisitiri w’Intebe ushinjwa aratangaza kuri ibyo birego, icyakora yari aherutse kwamagana ibyo ubushinjacyaha bumukekaho ubwo yasabwaga kwitaba Claude.

Ariel yavuze ko ibyo ari ukurangaza rubanda kuko abakekwaho kwica Perezida bahari kandi bazagezwa mu butabera.

Perezida Jovenel yishwe n’abantu bitwaje intwaro bamusanze mu rugo rwe mu murwa mukuru, tariki 7 Nyakanga uyu mwaka.

Hashize iminsi urwego rw’umuvunyi rusabye ko Minisitiri w’Intebe yegura kubera uruhare akekwaho mu rupfu rwa Perezida.

Minisitiri w'Intebe Henry Ariel arashinjwa kuvugana n'abakekwaho kwica Perezida mu ijoro yishwemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .