00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haiti: Abahitanywe n’umutingito barenze 1200

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2021 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Umubare w’abaguye mu mutingito ukomeye wibasiye Haiti ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 wageze ku barenga 1200, ndetse n’uburyo bwo kwita ku bakomeretse bukomeje kugorana kubera ko ibitaro byinshi muri iki gihugu byatangiye kuzura.

Ku wa Gatandatu nibwo umutingito uri ku gipimo cya 7.6 wibasiye Amajyepfo ashyira Iburasirazuba bwa Haiti, usenya inzu nyinshi ndetse wangiza ibikorwaremezo birimo imihanda.

Ku Cyumweru habarurwaga ko abahitanywe n’uyu mutingito ari 300 gusa uyu mubare ukomeje kwiyongera biturutse ku bikorwa byo gushakisha ababa bahitanywe nawo bikomeje gukorwa hirya no hino muri iki gihugu.

Amakuru dukesha France 24 avuga ko ibitaro byo muri iki gihugu byatangiye kuzura bitewe n’umubare munini w’abakomerekeye muri uyu mutingito, aho barenga 5700.

Kugeza ubu abaganga bo muri iki gihugu batangiye kwimurirwa mu bice bya Les Cayes na Jeremie cyane ko ari byo byakozweho cyane n’uyu mutingito.

Si ubwa mbere Haiti yibasirwa n’imitingito ikomeye kuko mu 2010 yibasiwe n’undi wari ku gipimo cya 7.1, ukaba warahitanye abantu barenga 200, abandi barenga ibihumbi 300 barakomereka, mu gihe abarenga miliyoni 1.5 bavuye mu byabo.

Abahitanywe n’umutingito muri Haiti barenze 1200

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .