Hahishuwe uko umugore wa Perezida Macron yanzwe n’inshuti n’abaturanyi azira kumukunda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi Maëlle Brun, yasohoye igitabo ku buzima bwa Brigitte Macron, umugore wa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ahishura uko yatakaje inshuti ze zose n’uburyo yashwanaga n’abaturanyi b’ababyeyi be ubwo yatangiraga guteretana n’uwari umunyeshuri we waje kuba Umukuru w’Igihugu.

Iki gitabo cyanditswe Brigitte Macron atabigizemo uruhare gifite umutwe ugira uti “Brigitte Macron: L’Affranchie”,Kigaragaza urwango n’amagorwa yanyuzemo ubwo yatangiraga gukundana n’umwana muto yigishaga mu ishuri ryitwa ‘Lycée la Providence’ rya Kiliziya Gatolika riherereye mu Mujyi wa Amiens mu Bufaransa.

Kivuga ko Brigitte yahuye na Emmanuel Macron bwa mbere, afite imyaka 38 naho undi afite 14. Aherutse kwitangariza ko ubwo bakundanaga uwaje kuba umugabo we yari afite imyaka 15 ikaba yari yemewe mu Bufaransa ariko mu baturanyi bikaba byarafashwe nk’ishyano, nk’uko inkuru ya Dailymail ibivuga.

Brun mu gitabo cye asubira mu magambo yabwiwe n’inshuti ya Brigitte Macron, yasobanuye ko icyo gihe cyari igikomere mu buzima bwe atajya yifuza kuvugaho.

Yagize ati “Yajyaga akunda kumbwira ko inshuti ze zose zamuvuyeho. Abo bajyanaga mu biruhuko bagendaga bahinduka ako kanya ndetse ntibashake no kongera kumuvugisha.”

Muri iki gitabo kandi havugwamo uko yaje gushwana n’abaturanyi b’ababyeyi be bamubonagamo umurwayi kubera gukunda umwana yigisha kugeza n’ubwo bandikiye ibaruwa ababyeyi bamwamagana.

Kivuga ko Emmanuel Macron na we yigeze kwandika agatabo k’amapaji 300 karimo ibyamubagaho byose muri icyo gihe.

Umugore wa Macron aherutse kubwira ikinyamakuru Elle Magazine cyamukoresheje ikiganiro ko ibivugwa ko arusha umugabo we imyaka myinshi bizavugwa igihe runaka ariko bikazageraho bikamenyerwa ababivugaga bagaceceka.

Brigitte yahuye bwa mbere na Macron afite abana batatu bakuru, umwe muri bo bakaba bariganaga. Gusa ibi ntibyamubujije kumukunda cyane nubwo yari muto ku buryo ababyeyi be byabateye impungenge bakamujyana ku kindi kigo ariko nabwo ngo asiga asezeranyije Brigitte ko azamurongora.

Macron yashakanye na Brigitte umwe afite imyaka 29 undi afite 54. Ntahwema gushimagiza umugore we kuko yemera ko ari umuntu umuzi neza, ugira intekerezo zimbitse, umukunda uko ari atagendeye ku cyo ari cyo, akazi n’icyubahiro.

Brigitte yatangiye gukundana na Macron afite imyaka 15
Igitabo cya Maelle Brun yacyise 'Brigitte Macron l'affranchie'
Mu myaka yo hambere, Brigitte asoma uwari umunyeshuri we, Emmanuel Macron amushimira kwitwara neza mu ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza