00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe uko Bill Gates yaburiwe ngo areke gutereta umugore wakoreraga Microsoft

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Raporo nshya yasohotse yagaragaje ko mu 2008, Ubuyobozi bwa Microsoft bwaburiye umuherwe Bill Gates, bumusaba kureka kohereza ubutumwa butari ngombwa umugore wakoreraga iki kigo bivugwa ko uyu mugabo yifuzaga ko bagirana umubano wihariye.

Iyi raporo igaragaza imyitwarire idahwitse yakunze kuranga Bill Gates yashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Wall Street Journal cyari giherutse no gutangaza ko impamvu uyu muherwe yeguye mu buyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ari uko yashinjwaga kugirana umubano wihariye n’umugore wakoreraga iki kigo.

Ubwo yeguraga ku nshingano ze mu 2020, Gates yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubugiraneza asanzwe akora mu rwego rw’ubuzima, iterambere, uburezi ndetse no kongera uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Ku rundi ruhande ariko, The Wall Street Journal yo yasohoye raporo igaragaza ko abagize inama y’ubutegetsi basabye Gates kwegura kubera iperereza ku mubano we n’umugore wakoreraga iki kigo cya Microsoft.

Iki kinyamakuru cyongeye kugaragaza ko mu myaka myinshi ishize mbere y’uko Bill Gates asezera muri Microsoft, abayobozi bayo bari bavumbuye ubutumwa bunyuzwa kuri Email hagati ya Bill Gates n’umugore wakoraga muri iki kigo.

Bivugwa ko Bill Gates yandikiraga uwo mugore ashaka ko bagirana umubano uganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina. Ni mu gihe kandi icyo gihe uyu muherwe yari afite umugore we bashakanye.

Ngo icyo gihe abayobozi babiri bakuru muri Microsoft Brad Smith ndetse na Lisa Brummel begereye Bill Gates, bamusaba kurekera aho koherereza ubutumwa uwo mugore. Bivugwa ko Gates na we yaje kwemera kubihagarika.

Ku rundi ruhande ariko umuvugizi wa Bill Gates yahakanye ibirego byose bya Wall Street Journal, avuga ko ababizanye bafite inyungu zabo bwite.

Bill Gates yashinze Microsoft mu 1975, iza kumugira umwe mu baherwe ba mbere ku Isi.

Inkuru ziheruka kuvugwa kuri uyu mugabo ni iz’itandukana rye n’umugore we, Melinda Gates, bari bamaranye imyaka 30. Bombi batandukanye muri Kanama 2021.

Bill Gates yavuzweho kugirwa inama ngo arekere aho gutereta umukobwa bakoranaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .