00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe uko Amerika n’u Bushinwa byari bikozanyijeho ku bwa Trump, Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza ibisasu: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ingabo za Amerika, Gen Mark Milley, yahamagaye Umuyobozi w’Ingabo z’u Bushinwa, Gen Li Zuocheng, amumenyesha ko hari ubwoba mu bayobozi bakuru b’ingabo za Amerika, z’uko Perezida Donald Trump yashoboraga kugaba igitero ku Bushinwa mu minsi ye ya nyuma ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Gen Milley yahamagaye mugenzi we mu ibanga rikomeye, ibintu bidakunze kubaho ko umuyobozi uri ku rwego rwe ahamagara undi mu ibanga, bitamenyeshejwe Perezida n’abandi bayobozi bakuru.

Bivugwa ko Gen Milley yahamagaye Gen Zuocheng ku itariki ya 30 Ukwakira, iminsi ine mbere y’amatora ya Perezida yabaye muri Amerika ku wa 3 Ugushyingo, akaza kongera kumuhamagara ku wa 8 Mutarama uyu mwaka, iminsi ibiri nyuma y’ibitero byabereye ku Ngoro ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muyobozi yijeje mugenzi we w’u Bushinwa ko mu gihe Ingabo za Amerika zahabwa itegeko ryo gutera u Bushinwa, yari kubanza kumumenyesha, icyakora ibi byose ntabwo byabaye ngombwa kuko Perezida Trump, washinjaga u Bushinwa kugira uburangare bwatumye icyorezo cya COVID-19 gikwirakwira ku Isi, ategeka ko Amerika itera u Bushinwa.

Gen Mark Milley yaburiye u Bushinwa ku bitero bwashoboraga kugabwaho na Perezida Trump wa Amerika

================================================

Inkingo za Moderna zishobora gutangira gukorerwa muri Afurika y’Epfo bidatinze

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko rishyigikiye ikorwa ry’inkingo za Moderna zikorewe muri Afurika, mu rwego rwo kongera inkingo za COVID-19 zikorerwa kuri uyu Mugabane, wasigaye inyuma mu rugamba rwo gukingira ikicyorezo ku buryo hari impungenge ko gishobora kuzasigara muri Afurika mu gihe ahandi cyaba cyarabaye amateka.

Moderna yari iherutse gutangaza ko itazahana ibigo bizigana inkingo zayo za COVID-19, ibyatumye ibigo bitandukanye bigira icyizere n’ishyaka ryo gukora izo nkingo.
Icyakora ikorwa ryazo ntabwo ari ikintu cyoroshye, kuko bisaba ko abazikoze bagaragaza uko zubatse na cyane ko bisaba ubuhanga n’ikoranabuhanga ridasanzwe kugira ngo urukingo rwiganwe.

Amakuru avuga ko OMS yari yagerageje kwegera Moderna kugira ngo itange ubumenyi buzatuma inkingo zayo zishobora gukorerwa muri Afurika y’Epfo, ariko ubuyobozi bw’iki kigo bukagenda gahoro muri icyo gikorwa, ari nayo mpamvu imirimo yadindiye.

Mu nkingo zirenga miliyari eshanu zimaze gutangwa ku Isi, izitarenze 3% ni zo zatanzwe muri Afurika, bitewe n’uko ibihugu bikize byikubiye nyinshi muri izo nkingo.

Inkingo za Moderna zishobora gutangira gukorerwa muri Afurika y'Epfo

===============================================

Abantu icyenda bahitanwe n’igisasu muri Somalia

Amakuru aturuka mu Murwa Mukuru wa Somalia, Mogadishu, aratangaza ko igisasu bikekwa ko cyatezwe n’abiyahuzi, cyahitanye abantu barenga icyenda barimo n’abakora mu nzego z’umutekano.

Muhamed Ali usanzwe ari umupolisi muri Somalia, yavuze ko “Ibimenyetso byerekana ko ari igitero cyagabwe n’abiyahuzi”, nubwo iperereza rigamije gushaka intandaro yacyo rigikomeje.

Abapolisi batandatu, abasivili batatu baguye muri iki gitero, mu gihe abandi bantu 11 bakomeretse. Nta mutwe w’iterabwoba urigamba iki gitero.

Somalia isanzwe ari icyicaro gikuru cy’Umutwe w’Iterabwoba wa Al-Shabaab, wafashe bugwate Mogadishu mu 2011, mbere y’uko uza kwamburwa uwo mujyi n’ingabo zoherejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AMISOM, zigatangira kongera guhashya uyu mutwe.

Icyakora uracyagenzura ibice bimwe by’igihugu cyane ibiri mu cyaro, ari naho utoreza abarwanyi bawo, ubundi ukanahategurira ibitero bikunze kubera ahantu hahurira abantu benshi, nk’uko byagenze ku gitero giheruka cyagabwe ahantu hacururizwa ikawa, hafi y’Ikigo cya gisirikare gikomeye i Mogadishu.

Igisasu cyahitanye abantu icyenda muri Somalia

================================================

Igisirikare cyahiritse ubutegetsi muri Guinée kiri kwitegura gushyiraho Guverinoma nshya

Nyuma y’ihirikwa rya Perezida Alpha Condé wari umaze imyaka 11 ku butegetsi, itsinda ry’ingabo za Guinée riyobowe na Col. Mamady Doumbouya, ryatangaje ko ryatangiye ibiganiro n’impande zose zirebwa n’ubutegetsi muri icyo gihugu, kugira ngo hatoranywe abagize Guverinoma y’inzibacyuho igomba kuyobora Condé mu bihe biri imbere.

Ibi bikorwa biri mu byo Col. Doumbouya yari yasezeranyije abaturage, aho yari yavuze ko mu gihe kitarambiranye, ubutegetsi buzasubizwa mu maboko y’abasivile.

Itsinda ryafashe ubutegetsi ryabanje kugirana ibiganiro n’abayobozi b’intara z’icyo gihugu gituwe na miliyoni 13, mbere y’uko ritangirai ibiganiro n’abayobozi b’amadini n’imyemerere itandukanye, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, kugira hatoranywe abayobozi bashya bazayobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho, mu gihe igihugu kizaba cyitegura amatora.

Perezida Apha Condé wari warahamagaye Col. Doumbouya mu 2018 kugira aze kumufasha kuyobora itsinda ry’Ingabo zidasanzwe (SPG), yakuwe ku butegetsi ashinjwa ibyaha birimo ruswa ndetse no kwica Itegeko Nshinga, amakuru akavuga ko uyu mugabo w’imyaka 83 agifunzwe n’abasirikare bamukuye ku butegetsi, ndetse ubuzima bwe bukaba bumeze neza.

Mu gihe cy’imyaka 15 amaze ari umusirikare, Col. Doumbouya ni umugabo w’ibigwi bidasanzwe kuko yabonye imyitozo ya gisirikare ikomeye mu bihugu birimo Sénégal, Israel n’u Bufaransa, aho yanabaye mu ngabo z’icyo gihugu ndetse akagira uruhare mu Ntambara yo muri Afghanistan, Centrafrique n’ahandi henshi.

Itsinda ry’Ingabo za Guinée riyobowe na Col. Mamady Doumbouya, ryatangaje ko ryatangiye ibiganiro n’impande zose zirebwa n’ubutegetsi muri icyo gihugu

================================================

Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza ibisasu

Ubuyobozi bwa Koreya y’Epfo bwatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bibiri bifite ubushobozi buhambaye (ballistic missiles) mu kirere cy’inyanja y’Iburasirazuba.

U Buyapani nabwo bwatangaje ko bwabonye ibisasu byarashwe biturutse muri Koreya ya Ruguru, ariko yirinda gutanga andi makuru yerekeye ibi bikorwa.

Hari hashize iminsi micye Koreya ya Ruguru igerageje ikindi gisasu gifite ubushobozi bwo kugera mu Buyapani, nyuma y’uko iki gihugu cyari kimaze umwaka urenga kidakora aya magerageza y’ibisasu byacyo.

Iki gihugu cyari kimaze igihe gihanganye n’ibibazo birimo icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bwari busanzwe bwarashegeshwe, ndetse n’imyuzure yibasiye icyo gihugu igahungabanya umusaruro w’ubuhinzi ugize igice kinini cy’ubukungu bw’icyo gihugu.

Hagati aho, inzego z’umutekano muri Koreya y’Epfo n’u Buyapani zaganiriye kuri iki kibazo, kugira ngo hasuzumwe uburyo bwo guhangana n’aya magerageza ya Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru yasubukuye ibikorwa byo kugerageza ibisasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .