Hahishuwe itariki ya vuba Ambasade ya USA muri Israel izimurirwa i Yeruzalemu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika bahishuye ko izakura Ambasade yayo muri Israel ikava i Tel-Aviv ikajya i Yeruzalemu muri Gicurasi 2018.

Nk’uko Aljazeera yabitangaje, abo bayobozi batifuje gutangazwa amazina, bahishuriye AP ko gahunda ihari yo gufungura ku mugaragaro iyo Ambasade i Yeruzalemu izaba saa sita ku munsi w’isabukuru ya 70 y’ubwigenge bwa Israel.

Ubwingenge bwa Israel bwatangajwe ku wa 14 Gicurasi 1948.

Nta gihindutse bikemezwa, iyimurwa ry’iyo Ambasade ryaba ryihuse cyane bitandukanye n’uko Visi Perezida wa USA, Mike Pence, yari yatangaje muri Mutarama uyu mwaka ko icyo gikorwa kizaba mu 2019.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, we ubwo yari mu ruzinduko mu Buhinde nawe yari yunze mu rya Mike Pence, avuga ko icyo gikorwa kizaba mu gihe cy’umwaka umwe uhereye muri Mutarama 2018.

Itangazwa ryo kwimurira i Yeruzalemu Ambasade ya USA muri Israel, byakuruye umwuka mubi muri Palestine.

Nabil Abu Rdainah, Umuvugizi wa Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, yabwiye Reuters ko uko kwimura Ambasade ya USA muri Israel nta musanzu bizatanga mu guharanira amahoro mu karere.

Amerika yanashakaga gufata Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel, ariko icyo cyemezo giterwa utwatsi n’Inteko rusange ya Loni mu Kuboza 2017.

Ambasade ya USA muri Israel iherereye i Tel Aviv

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza