00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe inyandiko zishimangira uburyo umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza wamunzwe n’irondaruhu

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 5 Kamena 2021 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe gito Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan batangaje ko umuryango w’Ubwami bw’Abongereza wavuze amagambo y’irondaruhu ku mwana wabo, ubu noneho hamaze guhishurwa inyandiko zishimingira iby’iri rondaruhu rikomeje kuba imungu muri uwo muryango.

Umwana wa Harry na Meghan bahaye izina rya Archie ntiyavuzweho rumwe mu muryango w’ibwami kubera ko ngo yari afite akantu k’ubwirabura ku ruhu rwe bitewe n’uko nyina wa Meghan ari umwiraburakazi.

Ni ibintu byanagejeje Prince Harry n’umugore we ku gusezera mu muryango w’Ubwami bw’Abongereza bakajya kwiturira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iki cyumweru ni bwo ikinyamakuru The Guardian cyashyize ahabona inyandiko zari zishyinguwe mu bubiko bw’Ubwami bw’u Bwongereza.

Izi nyandiko zirimo uko abiru b’Umwamikazi bari barihanangirije ko hagira umunyamahanga ugira icyicaro cyangwa umwanya ukomeye mu ngoro y’ubwami bw’Abongereza iherereye i Buckingham kugeza nibura mu myaka ya 1960.

Ibikubiye muri izo nyandiko bigaragaza ko mu 1968 uwari ukuriye ubugenzuzi bw’imari y’Umwamikazi yigeze kuvuga ko bidakwiriye guha inshingano zikomeye umuntu badahuje uruhu cyangwa se umunyamahanga mu bwami ko ahubwo bashoboraga gukoreshwa nk’abagaragu bo hasi mu mirimo yo mu rugo.

Ntabwo higeze hagaragazwa igihe iri tegeko ryaba ryaravaniweho muri uyu muryango w’ibwami ariko abawugize babwiye CNN ko ibintu byabaye mu myaka 50 ishize bidakwiye guhuzwa no kugereranywa n’ibiba muri iyi si ya none iteye imbere maze bashimangira ko umuryango wabo ushyize imbere amahame n’amategeko y’uko abantu bose bangana hadashingiwe ku ruhu cyangwa inkomoko.

Hibajijwe cyane ku mpamvu uyu muryango w’ibwami mu byo watangaje byose utigeze usaba imbabazi kuri izo politiki z’ivanguraruhu cyangwa se ngo ugaragaze intambwe uwo uteganya gukora mu rwego rwo gukosora ayo makosa.

Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II ntiyigeze agira icyo avuga kuri ibi kandi anazwi cyane ku kutagira icyo atangaza ku bintu runaka biba byarikoroje aho ngo we n’abo mu kiragano cye babifata nk’uburyo bwiza bwo gukomeza gusigasira ubusugire bw’ikamba. Ubu ngo bukaba ari uburyo bwagiye bumubera ingabo muri uyu mwanya amaze imyaka 69 aramutswa.

Ubwami bw'u Bwongereza bukomeje kuvugwamo ibibazo bishingiye ku irondaruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .