00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe amakuru y’inkundura Trump yarwanye ngo atava ku butegetsi n’iyo kuzabwisubiza

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 9 Kanama 2021 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Hagaragaye amakuru mashya avuga uko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yakoze ibikorwa byinshi bidasanzwe bigamije kumufasha kuguma ku butegetsi nyuma y’uko atsinzwe amatora mu mpera z’umwaka ushize.

Trump watsinzwe na Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mwaka ushize, biranavugwa ko ari gukora hasi hejuru ashaka uko yazasubira ku butegetsi mu 2024.

Inkuru dukesha CNN ivuga ko Trump yaranzwe n’ubwoba bwinshi bwo kuba yatakaza umwanya bigatuma agerageza guhindura amategeko ubwo yari akiri ku butegetsi, agerageza gutuma ishami ry’ubutabera rikoreshwamo intwaro n’ibindi bigamije kwambura umwimerere Itegeko Nshinga rya Amerika.

Richard Joseph Durbin, ukora mu rwego rw’ubucamanza muri Sena ya Amerika yavuze ko mu buhamya bwatanzwe n’uwahoze ari Umushinjacyaha mukuru w’agateganyo hagati y’Ukuboza 2020 na Mutarama 2021 nyuma y’uko yari yungirije kuri uwo mwanya kuva mu 2019, Jeffery Rosen yavuze ko batewe ubwoba cyane mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwa Donald Trump akimara gutsindwa mu matora yabaye mu Ugushyingo 2020.

Durbin yakomeje agira ati “Trump yashakaga guhabwa uburenganzira n’Umushinjacyaha Mukuru. Bill Barr yageze ku rwego adashobora kugira icyo afasha Trump muri gahunda ze bituma yegura asimburwa na Rosen kandi na we ntiyari yiteguye gukora ibyo Trump yifuzaga, hanyuma aravuga ati ‘tuzashaka undi’.”

Muri ubwo buhamya bw’amasaha arindwi havugiwemo ko kwegura k’uwari Umushinjacyaha Mukuru, Bill Barr kwaturutse ku gitutu cya Trump wifuzaga ko hari ibyahindurwa mu buryo amatora yari asanzwe akorwamo kuva ku ntango kugera ku musozo ariko Bill akamubwira ko atabona impamvu yo gukora impinduka mu buryo busanzweho bikarangira yeguye ariko n’umusimbuye agakomeza gushyirwaho icyo gitutu.

Uyu mugabo wabaye perezida nyuma y’uko yari asanzwe amenyerewe mu bushabitsi butandukanye anazwi nk’umuherwe, mu makuru yagiye hanze harimo no kuba yarahisemo gushora akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika agamije kuzongera kwisanga muri ‘White House’ mu matora ateganyijwe mu 2024.

Hari ababifata nk’igikorwa cyaba ari agahomamunwa no gukandagira ihame rya demokarasi muri Amerika cyane cyane ku muntu wari waranagerageje kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko no gutakarizwa icyizere akiri ku butegetsi.

Bamwe mu ba-démocrates bari mu nzego z’ubutegetsi muri Amerika ngo bahangayikishijwe n’uko hari abo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains na bo bari mu nzego nkuru z’ubutegetsi muri icyo gihugu kandi biteguye gufasha Trump kuba yazongera kwisubiza ubutegetsi mu gihe akomeje kuvugwaho imigirire idaha agaciro demokarasi nk’uko abatavuga rumwe na we babihamya.

Nyuma yo gutsindwa amatora, perezida Trump ngo yasabaga ko abo mu rwego rw’ubutabera bamufasha bakavuga ko amatora yabayemo uburiganya, ariko bamubera ibamba.

Byageze ubwo kutava ku izima kwe kwaganishije ku myigaragambyo yakozwe n’abamushyigikiye yabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol ndetse bamwe bahasiga ubuzima.

Donald Trump yarwanye inkundura ashaka kutava ku butegetsi nyuma yo gutsindwa na Joe Biden mu matora yabaye mu mpera z'umwaka ushize

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .