00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse ibaruwa yaburiye abatuye mu nyubako iherutse guhitana abantu 12 muri Florida

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Kamena 2021 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe rifite inyubako ya Champlain Towers iherutse gusenyuka i Miami muri Leta ya Florida, yari yanditse ibaruwa muri Mata uyu mwaka, aburira abaguze inzu zo guturamo muri iyo nyubako, abamenyesha ko inzu batuyemo yangiritse mu buryo bukabije kandi ikeneye gusanwa byihutirwa.

Inzu 55 mu 136 zigize inyubako ya Champlain Towers zasenyutse kuwa 24 Kamena uyu mwaka, zihitana ubuzima bw’abantu 12 n’abandi 149 bagishakishwa.

Champlain Towers ni inyubako yubatswe mu 1980 igurishwa ku bantu batandukanye baguzemo inzu zo guturamo.

Mu 2018, raporo yakozwe na Frank Morabito, umuhanga mu by’imiterere y’inzu, yagaragaje ko iyi nyubako yari ifite ibibazo bikomeye mu buryo yubatswemo, kuko amazi yinjiraga mu musingi wayo kandi ikaba yari ifite ibisate mu nkuta zo muri parikingi, icyo gihe avuga ko bizatwara arenga miliyoni 9$ mu gusana ibyangiritse muri iyo nyubako.

Ishyirahamwe ricunga iyi nzu ryakoresheje irindi genzura ryerekanye ko isanwa ry’iyi nyubako rizatwara miliyoni 15$, ndetse mu ibaruwa yo muri Mata yanditswe na Jean Wodnicki, Perezida w’Ishyirahamwe rifite iyo nyubako, yabwiye abaguzemo inzu amafaranga buri wese akeneye kuzatanga mu isanwa ry’iyo nyubako, ndetse kuri uyu wa 1 Nyakanga nibwo buri muntu yari bwemeze uburyo azishyura, yaba ukwishyurira rimwe cyangwa kwishyura mu byiciro, mu gihe cyashoboraga kuzagera ku myaka 15.

Ibikorwa byo gusana byari byaratangiye mu bice by’igisenge cy’iyi nyubako, ndetse ibindi bice byari butangire gusanwa vuba, uretse ko imirimo y’isanwa yari yaradindijwe n’icyorezo cya Covid-19, nk’uko byavuzwe n’Umunyamategeko w’iryo Shyirahamwe, Donna DiMaggio Berger, wamaganye abashinja iri Shyirahamwe kugira uburangare, kuko rifite “Abanyamuryango bari batuye muri iyi nyubako bataraboneka, iyo bamenya ko iyi nyubako ifite ikibazo gikomeye bari kwihutisha isana ryayo.”

Byitezwe ko mu mpera z’iki cyumweru, Perezida Joe Biden n’umugore we basura iyi nyubako bakanabonana n’imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ricunga inyobako ya Champlain Towers yari yatanze umuburo ku bafite inzu zo guturamo, ababurira ko inyubako bari imeze nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .