Guverinoma ya Amerika yahagaritse imirimo kubera ingengo y’imari

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Mutarama 2018 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa bya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahagaze nyuma y’aho Sena yananiriwe kumvikana ku mushinga w’itegeko rishya rigena amafaranga leta igomba gukoresha mu byumweru biri imbere.

Uku kutumvikana kwashingiye ku buryo amashyaka yombi ayoboye Amerika, Aba-démocrate n’aba-Républicains batari kumvikana ku ngingo zizakoreshwamo iyo ngengo y’imari, aho aba-démocrate basabye ko hongerwamo ingingo yo kurengera abimukira 700,000 bageze muri Amerika ari abana, bazwi nka “dreamers”.

Hakenewe ko hafatwa umwanzuro bwangu ku itegeko ryemerera leta amafaranga izokoresha kugeza ku wa 16 Gashyantare, ariko mu itora ryageragejwe ntihabonetse amajwi 60 yari akenewe. Aba –Républicains nibo bayoboye Sena na White House, ariko bafite abasenateri 51 muri sena.

Nk’uko Reuters yabitangaje, amafaranga yagombaga gukoreshwa mu nzego za leta yarangiranye na saa sita z’ijoro ku wa Gatanu, bituma Perezida Trump yinjira mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwe guverinoma itari gukora.

Aba- Républicains basabaga amafaranga agomba gukoreshwa na guverinoma mu mirimo yongewemo gucunga umutekano wo ku mipaka, amavugurura mu bikorwa by’abimukira n’ingengo y’imari y’igisirikare.

Aba-démocrate basabye ko hataburamo ingingo zirengera abimukira, banga gutora itegeko, ariko aba-républicains bashimangira ko badashobora kuganira na bo ku birebana n’abimukira igihe batarabaha amajwi yuzuye kugira ngo guverinoma isubukure imirimo.

Abakozi ba Guverinoma ya Amerika basabwe kuguma mu rugo, hamwe na hamwe bagakora badategereje guhembwa kugeza igihe ingengo y’imari izemerezwa.

Aba-républicains ari nabo bayoboye Sena bagiranye inama kuri uyu wa Gatandatu baganira kuri iki kibazo cya politiki, ariko bwira bataragera ku mwanzuro ukenewe, bemera gusubukura imirimo kuri iki Cyumweru.

Ubu impande zombi ziritana ba mwana. Umusenateri uhagarariye igice gifite ubwiganze, Mitch McConnell, yavuze ko ku wa Mbere ari bwo sena izatora umushinga ku ngengo y’imari guverinoma izakoresha kugeza ku wa 8 Gashyantare, kereka aba- démocrate nibemera ko biba mbere.

Kubura ingengo y’imari byatumye urugendo Perezida Trump na bamwe mu bagize guverinoma bagomba kugirira mu nama ya World Economic Forum i Davos mu Busuwisi iteganyijwe ku wa 23-26 Mutarama 2018, rugomba kongera gusuzumwa neza, nk’uko umuyobozi ushinzwe ingengo y’imari muri White House, Mick Mulvaney, yabitangaje.

Iki kibazo kandi cyanabujije aba- républicains kujya kwishimira umwaka umwe Perezida Trump amaze atowe, nawe ntiyajya kwishimana n’abandi bari mu nyubako ye Mar-a-Lago, bituma aguma i Washington.

Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri White House, Marc Short, yavuze ko Perezida Trumpo yakomeje kuvugana n’aba-républicains bari mu ntumwa za rubanda, ariko ntarabasha kuvugana n’aba- démocrate.

Short yavuze ko Perezida Trump ari gukora ibishoboka ngo arangize iki kibazo kiri kugira ingaruka ku baturage ba Amerika, ndetse ngo ashobora kugira ijambo abwira abaturage mu gihe cya vuba.

Iki kibazo cyahagaritse imirimo y’inzego nyinshi za leta, uretse iz’umutekano, ikibuga cy’indege, ubuvuzi n’izindi. Byaherukaga kubaho mu 2013 ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko batashakaga ko hagira amafaranga ajya mu mavugurura y’ubuvuzi yashakwaga na Perezida Obama. Icyo gihe cyamaze iminsi 16.

Umuyobozi w’aba- démocrate muri sena, Chuck Schumer yavuze ko impande zombi zari zigiye kumvikana ariko Perezida Trump abisubiza irudubi, kubera ingingo z’abimukira.

Ibikorwa bimwe bya Guverinoma ya Amerika byahagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza