Gutekereza gutera Venezuela kwa Trump kwiswe ‘igikorwa cy’ubusazi’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kanama 2017 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ingabo wa Venezuela, Vladimir Padrino, yavuze ko amagambo yatangajwe na Perezida Donald Trump y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kwifashisha ingufu za gisirikare igahosha imvururu muri icyo gihugu ari ubusazi.

Kuwa Gatanu Trump yavuze ko akavuyo, imyigaragambyo n’imvururu biri muri Venezuela bibangamiye abaturage ku buryo badashobora kwemera ko bakomeza gupfa; avuga ko icyo kibazo kigiye gufatirwa ingamba zishobora no kubamo iza gisirikare.

Yagize ati “Uriya ni umuturanyi wacu. Muzi ko ku isi hose turiyo, dufite ingabo hirya no hino ndetse no mu duce twa kure.Venezuela yo nta nubwo iri kure, abaturage barababaye, bari gupfa. Venezuela tuyifitiye ingamba nyinshi hashobora kubamo n’iza gisirikare.”

Nk’uko CNN yabitangaje, Minisitiri Padrino yahise yamagana amagambo ya Trump, avuga ko ari ay’ubusazi.

Yagize ati “Nka Minisitiri w’Ingabo, nk’umuturage navuga ngo iki ni igikorwa cy’ubusazi, igikorwa cy’ubuhezanguni bukomeye. Hari agatsiko k’abahezanguni muri Guverinoma ya Amerika. Sinzi ibiri kuba nuko bizagenda mu isi, niba inyoko muntu izashira, niba isi izashira simbizi.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Venezuela, Jorge Arreanza, nawe yamaganye ibyavuzwe na Trump, asobanura ko bigamije guteza imvururu muri Venezuela.

Ati “Iterabwoba rya Trump rigamije gushora Amerika y’Amajyepfo mu mvururu zizabangamira amahoro n’umutekano mu karere. Igihugu cyacu kiraburira Umuryango Mpuzamahanga kubw’iri terabwoba riri kwiyongera.”

Guhera muri Mata uyu mwaka imvururu zo muri Venezula zimaze kugwamo abantu 120.

Muri Nyakanga muri Venezuela habaye amatora ataravuzweho rumwe yo gusesa Inteko Ishinga Amategeko yari yiganjemo abatavuga rumwe na Leta, isimbuzwa iyiganjemo abashyigikiye Pereida Nicolas Maduro.

Hashize iminsi muri Venezuela hari imvururu abaturage bigaragambya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza