00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée yahawe abayobozi bashya, abarenga 150 bamaze kwicwa n’inzara muri Tigray … Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Igisirikare giherutse gufata ubutegetsi muri Guinée cyatangaje ba Guverineri bashya bazayobora icyo gihugu, biganjemo abasirikare bakuru mu ngabo, aho banagize igice kinini cy’abazayobora uturere ndetse n’izindi nzego zikomeye.

Ku Cyumweru gishize, Igisirikare cya Guinée cyafashe bugwate Perezida Alpha Condé wari umwaze imyaka 11 ku butegetsi, maze Mamady Doumbouya wahoze ari umurinzi wa Perezida Condé, atangaza ko ingabo zigiye kuyobora icyo gihugu “mu buryo bwa demokarasi kandi mu nyungu z’abaturage bose.”

Uyu mugabo w’imyaka 33 yavuze ko bakuyeho Perezida Condé bitewe n’ibibazo bya ruswa byamuranze, aho yakunze kuvugwa mu bikorwa byo kwakira impano zitandukanye mu rwego rwo gufasha ibigo bikora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubona amasoko muri Guinée.

Perezida Condé w’imyaka 83, yafashe ubutegetsi mu 2010 nyuma y’imyaka myinshi abarizwa mu batavuga rumwe nabwo, avuga ko azanywe no kurwanya ruswa no kubaka iterambere rirambye ku baturage ba Guinée iza mu bihugu bikennye ku Isi, nubwo ifite umutungo kamere uhagije.

Igisirikare cyasabye Minisiteri y’Ubutabera gufungura abatavuga rumwe na Condé bari mu buroko.

Abaturage ba Guinée bishimiye ingabo z'icyo gihugu nyuma yo gufata ubutegetsi

================================================

Indonesie: Abarenga 40 bahiriye muri gereza

Abagororwa barenga 40 baguye muri Gereza ya Tangerang iri mu Ntara ya Banten iherereye mu Burengerazuba bwa Indonesie, mu mpanuka y’umuriro bikekwa ko yatewe n’insinga z’amashanyarazi zitameze neza muri iyo gereza.

Amakuru avuga ko uyu muriro wateye hagati ya saa Saba na saa Munani z’ijoro, ugasanga bamwe mu bagororwa basinziriye ku buryo hari abatabonye uburyo bahunga, bikarangira umuriro ubasanze aho baryamye batagifite ubushobozi bwo kuwuhungira mu bindi bice bya gereza bitahiye.

Ku rundi ruhande, inzego zishinzwe kuzimya umuriro zanenzwe ku buryo zitwaye muri iki kibazo, aho bamwe bazishinja kurangara no gutinda kugera ahabereye iri sanganya.

Abantu 72 bakomeretse, mu gihe abandi umunani muri bo bafite ibikomere bikabije, kuko 90% by’umubiri wabo byahiye.

Indonesia ikunze kunengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku bucucike bukabije buri muri gereza zayo, kuko nk’iyi yabereyemo iyi mpanuka ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 600, ariko ikaba icumbikiye abarenga 2000.

Abaturage bo muri Indonesia bababajwe no kuburira umuntu wabo mu nkongi y'umuriro yibasiye gereza

=================================================

Urubanza rw’abagize uruhare mu bitero by’iterabwoba rugiye gutangira mu Bufaransa

Urubanza rw’abantu 20 bakekwaho kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byagabwe mu Bufaransa mu Ugushyingo 2015, rugiye gutangira nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bumaze igihe kirekire bukusanya ibimenyetso.

Ni urubanza rwitezwe kuzamara amezi icyenda, aho dosiye yabwo igizwe n’impapuro zirenga miliyoni, ndetse uru rubanza rukazagirwamo uruhare n’abanyamategeko 300.

Umutekano ku nyubako y’urukiko iza kuberamo uru rubanza wakajijwe cyane, aho abasirikare bashyizeho za bariyeri mu Mujyi wa Paris, ndetse abagomba kwinjira mu rukiko bakaza gusakwa ku rwego rukomeye.

Ibi bitero byagiyemo abantu 130, ari nabwo bwa mbere abantu benshi baguye mu gitero kimwe mu bihe by’amahoro mu Bufaransa. Umutwe wa ISIS wari umaze igihe gito usabye abayoboke bawo gutera u Bufaransa kubera uruhare bwagize mu ntambara zo kuwurwanya muri Syria na Iraq, niwo wigambye ibi bitero, aho bikekwa ko abarwanashyaka bawo binjiye mu Burayi banyuze mu mpunzi zirenga miliyoni zahunze intambara ya Syria mu 2015.

Inzego z'umutekano zakajije ibikorwa byazo mu gice kirimo urukiko ruri buburanishe abagabo 14 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byabereye i Paris mu Ugushyingo 2015

=================================================

Abarenga 150 bamaze kwicwa n’inzara muri Tigray

Umutwe w’Aba-Tigray umaze amazi 10 uhanganye n’ingabo za Leta ya Ethiopia, watangaje ko mu gace ka Tigray uyoboye, abaturage barenga 150 bamaze kwicwa n’inzara bitewe no kubura ibyo barya.

Uyu mutwe utangaje ibi mu gihe n’ubundi Umuryango w’Abibumbye wari uherutse gutanga umuburo uvuga ko abaturage barenga miliyoni eshanu bagize 90% by’abatuye muri Tigray no mu nkengero zayo, bashobora kuzibasirwa n’ikibazo cy’inzara mu gihe intambara yakomeza gukaza umurego.

Umuryango nterankunga w’Abanyamerika, USAID, ugarurira 7% by’abaturage barenga miliyoni 100 ba Ethiopia, wari uherutse gutangaza ko mu gihe utabona inkunga yihuse, ushobora gushirirwa n’ibiribwa ku buryo byagira ingaruka zikomeye ku baturage b’icyo gihugu.

Aba-Tigray bashinja Leta gukumira imfashanyo z’ibiribwa zijyanywe muri Tigray, ibintu Leta yigarama, ikavuga ko Aba-Tigray ari bo ntandaro y’ikibazo kuko ibitero byabo byibasiye inkengero za Tigray, ndetse abarwanyi bayo bakiba ibiribwa byari bihunitse muri icyo gice uyobora, nubwo Aba-Tigray babihakanye.

Amakamyo ajyana ibiribwa muri Tigray amaze iminsi yemerewe kwinjira muri icyo gice, icyakora amakuru akavuga ko hagikenewe gukorwa byinshi mu rwego rwo kwirinda ikibazo cy’inzara cyagira ingaruka zitaherukaga kubaho ku Isi.

Abarenga 150 bamaze kwicwa n'inzara muri Tigray

===============================================

Abashoramari ba Boeing bagiye kuyijyana mu nkiko

Abashoramari b’Ikigo cya Boeing gikora indege, batangaje ko biteguye kujyana abayobozi b’icyo Kigo, barimo n’abagize inama y’ubutegetsi, mu nkiko babarega uburangare bwabahombeje miliyari nyinshi z’amadolari.

Aba bashoramari barimo n’abanyamigabane ba Boeing bagannye inkiko bashinja abayobozi b’ikigo cya Boeing kugira uburangare, nyuma yo kwirengagiza umuburo ku mpanuka ya Max 737 y’ikigo cya Indonesia Airlines yakoze impanuka mu 2018, igakurikirwa n’iya Ethiopian Airlines nayo yo muri ubu bwoko, zose zifite ikibazo cy’ikoranabuhanga rya MCAS.

Izi mpanuka zombi zaguyemo abantu 346, bituma indege zose zo mu bwoko bwa Max 737 zihagarikwa ku isoko, ari nako bikimeze mu bihugu nk’u Bushinwa, bugura hafi 40% by’indege za Boeing.

Uretse guhagarikwa kw’ubu bwoko bw’indege, Boeing yanishyuye miliyari 2.5$ ku miryango y’abantu baguye muri izi mpanuka, mu rwego rwo kwirinda ko bajyana iki kigo mu manza.

Icyakora ntibyagarukiye aho, kuko ibigo bitandukanye byari byaramaze kugura indege za Max 737 byahagaritse iki cyemezo, mu gihe n’ibindi byaziguze byakomeje kurega Boeing igihombo cyo kuba zidakoreshwa, bigatuma muri rusange igihombo cyaturutse ku iki kibazo kigera kuri miliyari 20$, ndetse agaciro k’imigabane ya Boeing ku isoko ry’imari n’imigabane ntikaragaruka ku kigero kariho mbere y’izi mpanuka.

Abashoramari ba Boeing bavuze ko icyo barega abari abayobozi b’iki kigo, barimo n’abamaze kwegura, ari uburangare bagize ubwo impanuka ya mbere yabaga, ntibagire amakenga ku ikosa ryari ryaketswe ngo bahagarike izi ndege zitarateza indi mpanuka ngo bigire ingaruka zikomeye.

Abashoramari ba Boeing bagiye kujyana abayobozi bayo mu manza babashinja igihombo giturutse ku burangare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .