00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhumeka umwuka mwiza byashyizwe mu burenganzira bwa muntu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Akanama Gashinzwe Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye, Loni, katoye umwanzuro uvuga ko guhumeka umwuka mwiza ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Uyu mwanzuro utowe umaze imyaka irenga 20 wigizwaho, kuko wazanywe bwa mbere ahagana mu 1990, ariko ibihugu bikegenda byanga kuwutorera.

Itorwa ry’uyu mwanzuro rizagira ingaruka nziza kuko nubwo ibikubiye muri uyu mwanzuro atari itegeko, ariko bizarushaho gutuma ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije bwiyongera.

Amerika idasanzwe igize aka Kanama ntabwo yatoreye uyu mwanzuro, ariko u Bwongereza bwari bwarakomeje kuwurwanya bwaje kuwemeza, nubwo bwatangaje ko butazahita butangira kubahiriza ibiwukubiyemo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riherutse gutangaza ko abantu bagera kuri miliyoni 13,7, bangana na 24,3% by’abapfa buri mwaka, babiterwa n’ibidukikije byanduye, ku buryo abantu bahumeka umwuka mubi, bikabaviramo indwara zishobora kubahitana.

Hatowe umwanzuro ugaragaza ko guhumeka umwuka mwiza ari uburenganzira bwa muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .