Gabon: Urukiko rwasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Gicurasi 2018 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Gabon rwasheshe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, runasaba ko Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye begura.

Urukiko rwafashe uyu mwanzuro rushingiye ku kuba Guverinoma yarakererewe gutegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko nta mpamvu, yagombaga kuba ku wa 30 Mata 2018, agasubikwa bwa kabiri.

Umuyobozi w’urukiko, Madeleine Mborantsuo, yavuze ko guverinoma itabashije gushyira mu bikorwa imirimo yari yahawe.

Yavuze ko abadepite badashobora kuguma mu mirimo kandi manda yabo yararangiye mu myaka ibiri ishize.

BBC yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Franck Emmanuel Issoze-Ngondet, yavuze ko ibyemezo by’urukiko ntacyo yabitangazaho usibye kubishyira mu bikorwa.

Urukiko rwasabye Perezida Ali Bongo Ondimba gushyiraho indi Guverinoma.

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena niyo izaba ikora imirimo y’abadepite kugeza igihe amatora abereye. Nta tariki y’amatora yahise itangazwa.

Abacamanza b'Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Gabon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza