00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fumio Kishida yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Fumio Kishida yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani asimbuye Yoshihide Suga.

Uyu mugabo wigeze no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira 2021, aba Minisitiri w’Intebe wa 100 uyoboye iki gihugu kuva cyatangira gushyiraho Guverinoma 1885.

Itorwa rya Fumio Kishida rije nyuma y’uko n’ubundi mu cyumweru gishize yari yagizwe umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi rya ‘Liberal Democratic Party (LDP)’.

Asimbuye Yoshihide Suga kuko atigeze yongera guhatanira kuyobora iri shyaka kandi Minisitiri w’Intebe agomba kuba ari n’Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi.

Muri Nzeri 2020 nibwo Yoshihide Suga yatorowe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani asimbuye Shinzo Abe waherukaga kwegura ku mpamvu z’uburwayi.

Fumio Kishida yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .