Filime y’amateka igaragaza amabanga y’ubwami bw’u Bwongereza yashyizwe kuri YouTube

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 30 Mutarama 2021 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Filime yiswe ’Royal Family’ igaruka ku buzima bwa buri munsi bw’imibereho y’abagize umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe kirekire yarahagaritswe.

Ni filime yakozwe na BBC isohoka mu 1969, igamije gufasha abaturage b’u Bwongereza kongera kugirana umubano wihariye n’ubwami bwabo, kuko hari impungenge ko nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose, Abongereza batari bagishamadukira kumenya amakuru ku bwami bwabo.

Ibi rero byatumye iyi filime ikorwa kugira ngo abantu barebe imibereho y’abatuye mu Ngoro y’Ubwami y’u Bwongereza bityo banarusheho kubashyigikira muri rusange.

Ni filime yakunzwe cyane ikijya hanze, aho yarebwe na miliyoni 30 z’abantu rugikubita, ndetse muri rusange BBC ikavuga ko yarebwe n’abantu barenga miliyoni 350 mu myaka ya za 1970.

Iyi filime ariko yaje guhagarikwa burundu, bisabwe n’Ubwami bw’u Bwongereza, kuko yerekanaga amakuru menshi y’imbere mu nyubako ndetse n’ubuzima bwite bw’abagize iyo Ngoro.

Nyuma y’imyaka hafi 50 ntawe uyica urwera, kuri ubu iyi filime yongeye kugaragara ku rubuga rwa YouTube, gusa uwayishyizeo magingo aya ntaramenyekana.

BBC ni yo yari ibitse iyi filime, ndetse hakomeje kwibazwa uburyo niba filime yarakuwe mu bubiko bwayo cyangwa hari ahandi yavuye.

Nyuma yaho gato, BBC yahise isaba YouTube kuyikuraho kuko uwayishyizeho atahawe uburenganzira bwo kubikora, ibi kandi byahise bishyirwa mu bikorwa.

Reba iyi filimi hano

Umwamikazi Elizabeth II ari gusangira n'abana be, ni amwe mu mashusho agaragara muri filime 'Royal Family'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .