FBI yemeye kugira uburangare mu gukumira ubwicanyi bwabereye mu ishuri ryo muri Florida

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 Gashyantare 2018 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe iperereza, FBI, byagaragaje ko byamenyeshejwe amakuru y’uko hari umusore ufite intwaro ushobora kuba agiye kurasa abantu mu ishuri, ariko ntibyagira icyo bikora ku gihe.

Ibi FBI ibitangaje nyuma y’uko hamenyekanye ko tariki ya 5 Mutarama 2018, hari umugore utuye hafi y’ishuri rya Marjory Stoneman Douglas High School riherutse kwicirwamo abantu 17, wahamagaye FBI agaragaraza ko atewe impungenge n’imyitwarire y’uyu musore.

Ku wa 14 Gashyantare 2018, nibwo Nikolas Cruz yishe arashe abantu 17 barimo abarimu n’abanyeshuri bo muri iki kigo giherereye mu gace ka Parkland.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, uyu mugore utaratangajwe amazina yabwiye umukozi wa FBI ko Cruz ufite imitekerereze nk’iy’umwana uri hagati y’imyaka 12-14, aherutse kwirukanwa mu ishuri nyuma yo kujugunya intebe ku barimu n’abanyeshuri kubera kutishimira uburyo bamuvugishaga.

Yahaye FBI amazina ya konti eshatu za Instagram zakoreshwaga na Cruz, aho yashyiraga amafoto y’inyamaswa yishe, akaba yari aherutse kwandika ko ashaka kwica abantu. Nyuma yo kwakira ubu butumwa, uyu mukozi n’umuyobozi we banzuye ko nta kirimo cyatuma babikurikirana.

Mu cyumweru gishize Umuyobozi Mukuru wa FBI, Christopher Wray, yemeye ko bananiwe kugira icyo bakora ku butumwa bahawe, agaragariza abakozweho n’ubu bwicanyi ko ikigo ayobora kibabajwe n’ibyabaye.

Nk’uko kuwa gatanu FBI yabisoanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko, ni inshuro nyinshi bari baragiye bamenyeshwa ibijyanye n’imyitwarire ya Cruz, wakundaga gushyira ku mbuga nkoranyambaga amagambo ateye ubwoba.

Ku rundi ruhande ariko FBI yabaye nk’igaragaza ko bitari koroha kugira icyo ikora ishingiye ku makuru yatanzwe n’uriya mugore no kuba byarashoboraga kugongana n’amategeko yo muri kariya gace.

Hanagarutswe kandi ku mashusho Cruz yashyize kuri Youtube muri Nzeri umwaka ushize, FBI ivuga ko yabimenyeshejwe ariko mu iperereza ikabura irengero ryayo.

Google ibarizwamo Youtube yatangaje ko aya mashusho yagaragajwe nk’atifuzwa (spam), nyuma nyirayo ayakuraho. Uru rubuga rwemeye ko hari amakosa yakozwe mu bijyanye no kubishyirwaho biba bishobora gukurikiranwa mu mategeko.

Igitero cyo muri Leta ya Florida kibaye icya 18 kigabwe muri Amerika kuva uyu mwaka wa 2018 watangira, icya gatandatu kigabwe mu kigo cy’amashuri.

Kiri mu bikomeye byagabwe mu bigo by’amashuri nyuma y’icyo mu 2012 aho Adam Lanza yateye mu Kigo cya Sandy Hook Elementary muri Newtown muri Connecticut akarasa abana 20 n’abantu bakuru batandatu ndetse nawe akiyica. Kuva mu 2013, ibitero 291 byagabwe mu bigo by’amashuri muri Amerika.

Cruz yatawe muri yombi n'inzego za polisi nyuma yo kurasa akica abantu 17

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza