FBI yasohoye inyandiko z’iperereza zishobora gushyira mu kaga Hillary Clinton

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 4 Nzeri 2016 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Ku gitutu cy’Ishyaka ry’abaharanira Repubulika (Républicains) ndetse n’Itangazamakuru, ibiro by’Abanyamerika bishinzwe Iperereza (FBI), byashyize ahagaragara inyandiko ku ibazwa ryakorewe Hillary Clinton ushinjwa gukoresha nabi amakuru y’ibanga ry’igihugu muri email ze.

Izo nyandiko zigizwe na Paji 58 zishobora gutuma Hillary Clinton wiyamamariza kuyobora icyo gihugu cy’igihangange, arushaho kujya mu kaga, dore ko n’ubundi abaturage 59% batari bamufitiye icyizere nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ibitangaza.

James Comey, Umuyobozi wa polisi ashinja Hillary Clinton kutita ku bintu mu gucunga amabanga y’igihugu. Mu ibazwa rye, Hillary Clinton yavuze ko yizeraga abo bavuganaga. Yanemeye kandi ko atigeze amenya ko inyuguti ya “C” yabaga yanditse kuri izo nyandiko yasobanuraga “confidential” (Bisobanuye ko ari amabanga).

Anavuga kandi ko kuva yava ku mwanya w’Umunyamabanga, atigeze ahabwa amabwiriza ku kubika inyandiko no kuzirinda.

Muri Nyakanga uyu mwaka, FBI ni bwo yakoze iperereza kuri Hillary Clinton n’abo bakoranaga bya hafi, ireba niba barakoresheje nabi amakuru yari abitswe ku buryo bw’ibanga, byakozwe kuri email ye y’umwihariko igihe yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hillary Clinton ahakana ko atigeze akoresha nabi amakuru y’ibanga muri email ze, akavuga ko yafunguye iyo email kubera ko byari bimubangukiye.

Icyakora, urwego rw’iperereza muri minisiteri yari ayoboye rwamureze hamwe n’abandi baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bamubanjirije, gucunga nabi umutekano wa za email zabo, ari na byo byatumye minisiteri y’ubutabera itangira kugenzura niba ibyo bigize icyaha Hillary Clinton yakurikiranwaho mu nkiko.

Umushinjacyaha mukuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Loretta Lynch yari yavuze ko azemera ibizava mu iperereza rya FBI ndetse n’abashinjacyaha mu gufata umwanzuro wo kumushinja, ariko biza kumenyekana ko umunsi umwe mbere yaho, uyu mushinjacyaha yahuye na Bill Clinton (umugabo wa Hillary Cliton) mu mubonano yasobanuye nk’ikiganiro gisanzwe.

Uwo mushinjacyaha ariko na we yemera ko icyo kiganiro gishobora gushyira urwikekwe ku buryo akazi ke muri iki kibazo kabonwa.

Hillary Clinton uhagarariye ishyaka ry’Abademukarate (Democrates) mu matora y’umukuru w’igihugu, kandi yagiye yotswa igitutu na Donald Trump bahanganiye kuyobora Amerika, na we wamushinjaga kumena amabanga akomeye y’igihugu, ibintu yashingiragaho avuga ko uyu mugore yakurwaho icyizere bitewe n’uko ngo aramutse atowe ntaho yageza igihugu.

Hillary Clinton ahakana ko yamennye amabanga ku bushake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza