FBI yasatse ibiro by’Umunyamategeko wa Trump

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Mata 2018 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Ibiro bishinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) byagiye gusaka umunyamategeko wihariye wa Perezida Donald Trump, Michael Cohen, bitwara inyandiko zirimo n’izerekeranye n’umukinnyi wa filime z’urukozasoni Stephanie Clifford uzwi nka Stromy Daniels uvugwaho kuryamana na Trump.

Stormy Daniels avuga ko yaryamanye na Trump mu 2006 ariko uyu muyobozi arabihakana. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo hasohotse amakuru avuga ko Cohen yishyuye Daniels amadolari 130 000 ngo atavuga iby’uwo mubano we na Trump.

Umunyamategeko wa Cohen, Stephen Ryan yavuze ko FBI yavogereye ibiro by’umukilya we, ikanafata ibiganiro by’ibanga Cohen yagiye agirana n’abakiliya be.

Trump akimenya amakuru yo gusaka umunyamategeko we, yatangaje ko ari ibintu bibabaje kandi ari igitero ku gihugu.

CNN yatangaje ko amakuru y’isakwa rya Cohen yabaye Trump ari kureba Televiziyo nubwo ngo yari amaze akanya amenye iby’iryo sakwa.

Bivugwa ko hoteli Cohen yari acumbitsemo nayo yasatswe ndetse no mu rugo rwe.

Ryan yavuze ko gusaka umukiliya we byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Byatumye hafatwa itumanaho rya Cohen n’abakiliya be kandi bitari ngombwa. Iyi mikorere ya Guverinoma si yo kuko Cohen yari asanzwe akorana neza n’inzego za Leta harimo no gutanga zimwe mu nyandiko akaziha Sena.”

Amakuru avuga ko gusaka Cohen ari uruhushya rwatanzwe n’Umuyobozi w’akanama kihariye gashinzwe iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matota, Robert Mueller.

Akenshi abagiye bajya mu iperereza ryibasira Trump, yagiye abirukana. Yabajijwe impamvu Mueller ataramwirukana avuga ko n’ubusanzwe ibyo ashaka ntacyo azageraho.

Ati “Kuki ntirukana Mueller? Ndakeka ko ibiri gukorwa ari agahomamunwa. Reka turebe uko bigenda. Abantu benshi bagiye bambwira ko ngomba kumwirukana ariko ntacyo yagezeho kandi kutagira icyo ageraho nicyo gikomeye.”

Mu byafatiwe kwa Cohen harimo ubutumwa bwa email, inyandiko z’ubucuruzi n’ibiganiro Cohen yagiye agirana na Trump.

Umunyamategeko wihariye wa Trump, Michael Cohen, yasatswe na FBI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza