00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Facebook yashinjwe gukongeza inzangano no kwangiza imitekerereze y’abana

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Facebook gifite imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na WhatsApp, kiri mu mazi abira nyuma y’uko Frances Haugen wahoze ashinzwe ibicuruzwa muri icyo kigo, agishinje kwirengagiza nkana ingaruka izi mbuga zitera abana, mu rwego rwo kurengera inyungu zacyo.

Uyu mugore w’imyaka 37, avuga ko ikoranabuhanga ryazanywe na Facebook mu 2018, ari ryo ryabaye intandaro y’ibibazo birimo ubwiyongere bw’indwara zo mu mutwe mu bana, cyane cyane abakobwa batarageza ku myaka 16 ndetse rigatuma ibikorwa by’inzangano bikomeza kwiyongera.

Ubusanzwe, hejuru ya 90% by’inyungu ya Facebook ikomoka ku matangazo yishyurwa n’ibigo byamamaza kuri urwo rubuga. Kugira ngo Facebook yinjize amafaranga menshi, ni uko abantu bakanda ku matangazo aba yashyizwe kuri urwo rubuga n’ibigo bitandukanye ku Isi.

Kugira ngo abantu barebe ayo matangazo, ni uko bagomba kumara igihe kinini kuri uru rubuga, ari na ho hari izingiro ry’amakosa Haugen ashinja Facebook.

Uyu mugore yavuze ko mu 2018, Facebook yahinduye ikoranabuhanga ryayo hashyirwa imbaraga mu gutuma abantu bahora babona ibintu bakunda, bigaragazwa n’ibyo baba barakunze mbere (likes), bityo Facebook igahora ibazanira ibijya gusa nabyo, ku buryo mu gihe umuntu agiye kuri urwo rubuga, bimugora kuruvaho kuko hariho ibintu byinshi akunda, maze uko amara igihe kinini, akaba ari nako amahirwe yo kubona ya matangazo yinjiriza Facebook yiyongera.

Ubuyobozi bwa Facebook bwaje gukora igenzura ku ngaruka z’iri koranabuhanga ryabo, basanga rigira ingaruka mbi ku bana batarageza imyaka 16 kuko bamara igihe kinini kuri urwo rubuga bakaba babatwa na rwo, ibintu bishobora kubaviramo kugira agahinda gakabije, kwiheba, kwitera icyizere bitewe no kwigereranya n’abandi bantu n’ibindi bibazo bitandukanye.

Facebook kandi yaje kubona ko abantu bakunze imvugo cyangwa ibindi bintu bibiba urwango mu baturage, ari bo bagizweho ingaruka cyane n’iki kibazo, kuko bakundaga kugaruka cyane kurusha abantu berekwa ibintu bisanzwe.

Ibi byagize ingaruka zirimo ubwiyongere bw’ubuhezanguni mu bice bitandukanye by’Isi, ndetse Facebook ishinjwa kugira uruhare mu bwumvikane buke bwakurikiye amatora aherutse kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Haugen avuga ko Facebook yanze guhindura ‘algorithm’ ku bantu bashobora kuba bagirwaho ingaruka na yo, kuko yatinyaga ko mu gihe itakomeza gutuma abantu bareba ibyo bakunda cyane, bajya bamara igihe gito ku mbuga nkoranyambaga zayo, cyane cyane Facebook na Instagram, bityo inyungu yayo nayo ikagabanuka.

Uyu mugore yashoboye kubona impapuro z’iyi raporo itarigeze isohoka hanze ya Facebook, ari na zo ari gukoresha ayishinja ibi bikorwa.

Facebook ariko yamuteye utwatsi, ivuga ko ikoranabuhanga uyu mugore avuga riteye imbere cyane ku buryo adafite ubushobozi bwo kurisobanura, bityo ko adakwiriye kwizerwa.

Facebook imaze iminsi mu bibazo kuko yari iherutse kugira ikibazo cy’ikoranabuhanga cyatumye imbuga nkoranyambaga zayo zidakomeza gukora mu gihe cy’amasaha atanu, bigatuma umutungo wa Mark Zuckerberg wayishinze ugabanukaho miliyari 7$.

Facebook yashinjwe gukongeza inzangano no kwangiza imitekerereze y’abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .